Silvio Berlusconi wahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani yarengeye kuba Vladimir Putin yarateye Ukraine, avuga ko uyu mutegetsi w’Uburusiya “yasunikiwe” mu ntambara.
Berlusconi w’imyaka 85 yavuze ko ingabo z’Uburusiya zari zigamije gusimbuza leta ya Ukraine “abandi bantu bakwiye” maze zigataha.
Uyu mugabo wategetse Ubutaliyani inshuro eshatu ni inshuti y’igihe kirekire ya Perezida Putin.
Muri weekend ihuriro ry’amashyaka arimo byitezwe ko ryongera gusubira ku butegetsi nyuma y’amatora rusange azaba ku cyumweru mu Butaliyani.
Berlusconi yabwiye televiziyo yo mu Butaliyani ko amakuru ko ingabo za Ukraine zicaga abavuga Ikirusiya mu burasirazuba bwa Ukraine yahimbwe n’ibinyamakuru byo mu Burusiya.
Yavuze ko ayo makuru yarakaje bamwe mubo muri leta ya Moscow bigasiga Putin nta mahitamo asigaranye uretse gukora ibitero by’igihe gito.
Ati: “Putin yasunitswe n’abaturage b’Uburusiya, n’ishaka rye, n’abaminisitiri be ngo akore iki gikorwa kidasanzwe.
“Ingabo zagombaga kwinjira, zikagera i Kyiv mu cyumweru kimwe, zigasimbuza guverinoma ya Zelensky abandi bantu bakwiriye, mu cyumweru gikurikiyeho zigataha.”
Berlusconi yongeraho ati: “Ariko bahasanze kwirwanaho batari biteze, kwakurikiwe no guhabwa intwaro z’ubwoko bwose ziva mu burengerazuba.”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Butaliyani bihutiye kunenga ibyavuzwe na Berlusconi, uwitwa Carli Calenda yamushinje kuvuga “nk’umujenerali wa Putin”.
Naho Enrico Letta w’ishyaka ‘Democratic Party’ yavuze ko niba amatora yo ku cyumweru ahiriye uruhande rwa Berlusconi “umuntu uzabyishimira kurusha abandi bose yaba Putin.”
Ariko kuwa gatanu, Berlusconi yasubiye ku byo yavuze, avuga ko ibitekerezo bye “bitafashwe uko yabivuze”.
Yagize ati: “Ubushotoranyi kuri Ukraine ntabwo bwasobanurwa kandi ntibwakwemerwa. Uruhande rwacu [ishyaka Forza Italia] rurasobanutse. Igihe cyose tuzahora ku ruhande rwa EU na OTAN.”
Berlusconi kuva cyera yemera Putin, ariko muri Mata(4), yamaganye ibitero by’Uburusiya avuga ko “atengushywe kandi ababajwe cyane” n’imyifatire ya Putin, yongeraho ko “ubwicanyi bw’abasivile i Bucha n’ahandi ari ibyaha nyabyo by’intambara”.
Berlusconi ukuriye ishyaka Forza Italia arimo kwiyamamaza nk’umwe mu bagize ihuriro ry’amashyaka mu matora azaba ku cyumweru.
Ishyaka rye ni rito muri iri huriro rikuriwe na Giorgia Meloni w’ishyaka Brothers of Italy na Matteo Salvini w’ishyaka Lega Nord.
Amakusanyabitekerezo agaragaza ko iryo huriro ry’amashyaka ari ryo rizatsinda amatora ku bwiganze.
Nubwo Berlusconi yahoranye ubucuti na Putin, na Matteo Salvini akaba yaranenze ibihano byafatiwe Uburusiya, Giorgia Meloni byitezwe ko ashobora kuba minisitiri w’intebe, we avuga ko Ubutaliyani buzakomeza gushyigikira Ukraine.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Meloni yagize ati: “Intambara muri Ukraine ni agace gato k’intambara igamije guhindura isi, dukwiye rero kurwana uru rugamba.”