Kugerageza guhirika ubutegetsi bigaragara ko biri gukorwa muri Burkinafaso.
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ingoro ya perezida ndetse no kugera ku nyubako nini zirimo inteko ishinga amategeko, ikigo cy’itangazamakuru ry’igihugu ndetse n’inzu ya minisitiri w’intebe byafunzwe n’imodoka za gisirikare.
Muri Mutarama ni bwo umukuru w’igihugu uriho, Lt Col Paul-Henri Damiba, yahiritse Perezida Roch Kaboré ku butegetsi akoresheje ingufu za gisirikare.
Perezida watowe mu nzira ya demokarasi yakuwe ku butegetsi kubera ko atigeze akumira ibitero by’abarwanyi ba kisilamu. Ibi nibyo byatumye Lt Col Damiba ahirika ubutegsti bwa Kaboré.
Ku wa kane, abigaragambyaga babarirwa mu magana bagiye mu mihanda yo mu burengerazuba bw’umujyi wa Bobo Dioulasso basaba ko peerzida uriho yegura, bamushinja kutagira icyo akora umutekano muke ukomeje kuba muri iki gihugu. Bisa n’ibyo yahirikiye Kaboré.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko abasirikare n’ibikoresho biremereye bari hirya no hino mu mujyi itandukanye.
Amashuri arafunzwe kandi abaturage babujijwe gusohoka mu mazu yabo mu gihe bategereje amakuru mashya.
Kuva mu mwaka wa 2015, abayobozi muri Burkinafaso bahanganye n’ibitero by’imitwe y’inyeshyamba.
Ku wa mbere, abasirikare 11 baguye mu gitero cy’abarwanyi mu ntara ya Soum y’amajyaruguru, abaturage 50 baburiwe irengero.
Amashusho agaragaza uko mu mihanda ya Burkina Fasso bimeze