Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda yasabye imbabazi abaturage ba Kenya kubera amakosa aherutse gukorwa n’uhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba wari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.
Perezida Musevei yasabye abanyakenya imbabzi avuga ko bitari bikwiye ko umuhungu we yinjira mu miyoorera ya Kenya.
Museveni ati :” Ndasaba imbabazi ku butumwa bwatanzwe na Gen Muhoozi wari umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, ntibikwiye ko umuyobzi mu nzego za leta zaba iza gisivili cyangwa iza gisirikare atanga ibitekerezo ku miyoborere y’igihugu cy’ikivandimwe.”
Perezida Museveni akomeza avuga ko yabiganiriyeho na mugenzi we wa Kenya Willima Ruto kuri telefoni.
Nyuma y’uko Muhoozi atangaje ko yababajwe n’icyemezo cya Uhuru Kenytta cyo kutarenga ku itegeko nshinga rya Kenya ngo yongere yiyamamarize manda ya gatatu itemewe ayobore Kenya.
Nyuma yo Kuvuga ibi Gen Muhoozi yongeyeho ko we n’igisirikare ayoboye gufata igihugu cya Kenya bitabasaba iminsi igera ku byumweru bibiri,yuma y’aya magambo yayabaje abanya Kenya, Muhoozi yahise azamurwa mu ntera agirwa Jenerali akuwe ku ipeti rya Liyotona Jenerali ariko yamburwa inshingano yari afite mu gisirikare zo kuba umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu Gihigu ntiyagira n’izindi nshingano ahabwa.
Museveni yavuze no k kuzamurwa mu ntera kwa Muhoozi.” Twamuzamuye nyuma yo kugaragarwaho n’iri kosa nk’umuyobozi ariko hari n’ibindi byiza yakoze kandi azakomeza kugiramo uruhare.”