Urubanza rwa Munyenyezi Béatrice ushinjwa kugira uruhare Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwakomereje mu muhezo kubera abatangabuhamya bamushinja batifuza kubutangaira mu ruhame.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022, Munyenyezi yongeye kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, humvwa abatangabuhamya bamushinja. Mu iburanisha riheruka ku wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, haje abatangabuhamya batanu, muri bo babiri bifuza kumushinja mu ruhame barabikora naho batatu basaba ko bamushinja mu muhezo hari ababuranyi gusa.
Babiri bamaze kumushinja mu ruhame ko yagize uruhare mu bwicanyi no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakurikiyeho kumva abamushinja mu muhezo. Kuri uyu wa Mbere ubwo Inteko iburanisha yageraga mu rukiko, ahagana Saa Tatu n’Igice, yasabye abari bagiye kumva urubanza gusohoka kugira ngo humvwe abatangabuhamya bashinja mu muhezo. Nyuma yo kubumva uko ari batatu hazakuriraho gukomeza kumva abatangabuhamya bamushinjura, byo bikazabera mu ruhame.
Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica n’icya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.
Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyokomuntu.
Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.