Home Amakuru Eritrea: Abapadiri na Musenyeri bafungiwe ahantu hatazwi

Eritrea: Abapadiri na Musenyeri bafungiwe ahantu hatazwi

0

Umwepiskopi gatolika yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano muri Eritereya mu gitondo cyo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, afatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Asmara ubwo yari avuye i Burayi agarutse mu Gihugu cye nk’uko amakuru ava muri iki gihugu no hanze yacyo abyemeza.

Abategetsi ntacyo baratangaza ku ifatwa rya Musenyeri Abune Fikremariam Hagos, wagizwe umwepiskopi wa mbere wa Segheneity agace kari mu majyepfo ya Eritereya mu 2012.

Kiliziya Gatolika yasabye abayobozi bireba kuyibwira aho uyu musenyeri afungiwe. Bivugwa ko abayobozi bamenyesheje abayobozi ba kiliziya gatolika ko uyu musenyeri wabo afunzwe ariko ntibatangarijwe aho afungiwe.

Andi makuru avuga ko abashinzwe umutekano muri Eritreya mu cyumweru gishize bari bafashe banafunga padiri Abba Mihretab Stefanos, usanzwe ukorera muri paruwasi ya St Michael i Segheneity.

Undi mupadiri, Abba Abraham wo mu muryango wa Capuchin, na we amaze imisni afunzwe.

Impamvu z’ifungwa rya musenyeri n’aba bapadiri bombi ntiziratangazwa.
Ibi bibaye mu gihe leta ya Eritrera yongereye umurego mu bikorwa bya gisirikare bishyigikira ingabo za Ethiopia mu ntambara zirimo n’abarwanyi bo mu gace ka Tigray.

Vuba aha, hagaragaye abantu benshi bavuga ko batishimiye ko Eritereya igira uruhare muri ayo makimbirane.

Abayobozi muri kiliziya Gatolika baherutse gusaba leta gukora amavugurura bagashyiraho leta ihuriweho na bose hagahagarikwa politiki y’igitugu imaze imyaka myinshi muri iki Gihugu. Ibi byifuzo by’abayobozi ba Kiliziya ntibyishimiwe na leta ya Eritrea akaba aribyo benshi bakeka nka nyirabayazana y’ifungwa ry’uyu musenyeri n’abapadiri babiri.

Mu mwaka wa 2019, abayobozi bafunze amashuri n’ibitaro byayoborwaga n’abakirisitu gatolika, bavuga ko bashyizeho amabwiriza ateganya ko amadini adashobora kuyobora ibigo nk’ibi.

Abayoboke ba kiliziya gatolika bagize 4% by’abaturage bose ba Eritrea. Kiliziya gatolika ni rimwe mu madini ane yemewe muri iki gihugu kimwe na orotodogisi ya Eritereya, Evangelique Lutheran, n’abayisilamu b’aba suni.

Iki gihugu kiyobowe na Perezida Isaias Afwerki mu myaka irenga 30 , Eritrea nta tegeko nshinga igira kandi nta n’amatora aharangwa kuva yabona ubwigenge.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMunyenyezi yatangiye kuburanira mu muhezo
Next articleAbadepite banze itegeko risabira abana serivisi zo kuboneza urubyaro
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here