Home Politike Abadepite banze itegeko risabira abana serivisi zo kuboneza urubyaro

Abadepite banze itegeko risabira abana serivisi zo kuboneza urubyaro

0

Abadepite banze ku ikubitiro umushinga witegeko wasabiraga abana bari hagati y’imyaka 15 na 18 kubona serivisi zo kuboneza urubyaro basaba ko uwo mushinga w’itegeko wongera kuganirwaho n’inzego bireba mbere y’uko ugarurwa mu nteko. Ubusanzwe abashaka iyi serivisi bari hagati y’iyi myaka bibasaba guherekezwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera, gusa ibi ngo hari abo bitera ipfunwe bigatuma batajya kuzisaba kandi bazikeneye ikaba imwe mu mpamvub y’umushinga w’iri tegeko

Mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye kuri uyu wa mbere abadepite 30 nibo banze gushyigikira uyu mushinga w’itegeko mu gihe 18 batoye bawushyigikiye abandi barindwi barifata.

Uyu mushinga iyo wemezwa n’iyi nteko rusange wari guhita ujyanwa muri komisiyo ukajya kunononsorwa ukazagaruka mu nteko rusange ugiye gutorwa nk’itegeko. Bivuze ko uyu mushinga wanzwe ku ikubitiro nta cyiciro na kimwe cyo mu nteko uzaganirwaho.

Abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite basabye ko abanyamadini, sosiyete sivile n’ababyeyi bakomeza kuganira ku mushinga w’iri tegeko ukazagarurwa mu nteko ikindi gihe.

Abashyigikiye uyu muginga bavuga ko ariwo gisubizo ku nda ziterwa abangavu.

Mu nyandiko zishingirwaho muri raporo zitandukanye n’igenamigambi rikorwa haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga ku burumbuke bw’umugore, zihera ku myaka 15 na 49.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bangavu baterwa inda zitateganyijwe, abafite imyaka iri hagati ya 15 na 18 ari 92%.

Ni impamvu yahereweho hakorwa uyu mushinga kugira ngo abana bari muri iki cyiciro babashe kubona serivisi zo kuboneza urubyaro.

Raporo zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima buri mwaka zigaragaza ko umubare w’abangavu baterwa inda ugenda uzamuka. Muri 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337 , muri 2018 baba 19,832 na ho muri uyu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama abangavu bari munsi y’imyaka 19 bari barabyariye kwa muganga bari bamaze kugera ku 15,696.

Depite Frank Habineza ni umwe mu bashyigikiye uyu mushinga, yavuze ko n’ahandi hatari mu Rwanda, abana bafite imyaka 15 bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, ko ariyo mpamvu yawushyigikiye.

Ati “Urugero nko mu bihugu nka Moldova, basigaye bemerera abana kubona izo serivisi guhera ku myaka 10. Bavuga ko n’ubundi abana baba bamaze gukura, batangiye kujya mu mihango, bakavuga bati ni byiza ko abo bana babona izo serivisi, bakabigisha ku buryo batishora muri izo ngeso batabizi.”

Mu ngingo ya gatatu y’uyu mushinga w’iri tegeko, uvuga ko umuntu wese ufite imyaka 15 y’ubukure afite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere y’abantu.

Ikomeza ivuga ko umuntu udashobora kwifatira icyemezo, ahabwa serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere byemejwe n’umubyeyi we umufiteho ububasha bwa kibyeyi cyangwa umurera.

Icyakora hagamijwe gukumira ingaruka ku buzima bw’imyororokere bw’ubuzima bw’umuntu udashobora kwifatira icyemezo, iyo ababyeyi be, umufiteho ububasha bwa kibyeyi cyangwa umurera batabonetse kugira ngo babyemeze, utanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere y’abantu afite uburenganzira bwo guhitamo serivisi ahabwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEritrea: Abapadiri na Musenyeri bafungiwe ahantu hatazwi
Next articleAbadepite biyita n’ababita intumwa za rubanda bose bica itegeko nshinga- Depite Fazil
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here