Home Politike Abadepite biyita n’ababita intumwa za rubanda bose bica itegeko nshinga- Depite Fazil

Abadepite biyita n’ababita intumwa za rubanda bose bica itegeko nshinga- Depite Fazil

0

Umuyobozi w’inteko ishingamategeko wungirije ushinzwe abakozi Depite Harerimana Mussa Fazil avuga ko abadepite atari intumwa za rubanda kandi badakorera abaturage ubuvugizi ndetse ko n’abiyita batyo n’ababibita bose bica itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho.

Ibi depite Harerimana Mussa Fazil yabivuze ubwo yasobanuraga amagambo amaze igihe acicikana ku mbuga nkoranyambaga aho yavugaga ko abadepite mu nshingano zabo hatarimo gukorera abaturage ubuvugizi.

Mu gusobanura aya magambo depite Fazil avuga ko aari abantu bataba bashaka kubahiriza itegeko nshinga bakita abagize inteko ishingamategeko amazina adateganywa n’itegeko nshinga kuko ingingo ya 64 yaryo ivuga ko inteko igizwe n’imitwe ibiri uw’abadeite abawugize bitwa abadepie n’uwa sena abavugize bitwa abasenateri.

Mussa Fazil avuga ko abantu badashaka kwita abadepite n’abasenateri aya mazina ateganywa n’itegekonshinga bagakoresha “ibyitwa intumwa za rubanda” ukabibutsa ko iryo jambo ritatowe n’abanyarwanda mu itegeko nshinga ko bakwiye gukoresha iry’Abanyarwanda bahisemo.

Depite Mussa Fazil ati: “ Itegeko nshinga rirategeka rikavuga ko bitwa abadepite, bitwa abasenateri ariko ugasanga umuntu ntakoresha amazina yategetswe n’itegeko nshinga ahubwo arakoresha amazina yakoreshwaga muri za 59 n’ahandi kandi abahisemo kubita gutyo n’iryo zina ntibari bariyobewe.”

Depite Harerimana Mussa fazil akaba na Perezida w’ishyaka rya PDI, asanga abadepite gukora ubuvugizi ari ukwisuzugura no kwica itegeko nshinga

Abadepite ntibakorera ubuvugizi abaturage, Depite Mussa fazil yongeye kubishimangira avuga ko kwaba ari ukubasuzugura kuko bakora ibirenze ibyo kandi bikaba bitari no munshingano zabo.

Avuga ko itegeko nshinga riha ububasha inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite kugenzura ibikorwa bya guverinoma bityo rero ko ” Byaba ari ukugabanya inshingano z’inteko mu gihe yaba igiye gukora ubuvugizi ku wo abadepite bafiteho inshingano (ku wo abadepite bagenzura).”

“Turavuga tuti mu mezi atandatu minisitiri w’intebe cyangwa undi mu minisitiri azaza atwereke uko yakoze ibintu, noneho nyuma tukajya kumwicara imbere turi gukora ubuvugizi, ibyo ni ukwica itegeko nshinga. Umuntu uha imyanzuro ngo ayishyire mu bikorwa ujya kumuhendahenda gute?”

Depie Mussa Fazil akomeza atanga urugero rw’ibyo bashobora gukorera abaturage. “Abaturage bashobora kubwira inteko ko bakeneye umuhanda twe nk’abadepite nitwe dutanga amafaranga nitwe dutora itegeko ry’umushinga w’ingengo y’imali y’igihugu, urumva rero ntabwo twajya gusaba uwo muhanda ari twe dutanga amafaranga tukanagenzura n’uko akoreshwa.”

Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ufite inshingano ebyiri zibanze arizo gutora amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbadepite banze itegeko risabira abana serivisi zo kuboneza urubyaro
Next articlePerezida Museveni yavuze ko umuhungu we Muhoozi agiye kuva kuri twitter
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here