Home Amakuru Perezida Museveni yavuze ko umuhungu we Muhoozi agiye kuva kuri twitter

Perezida Museveni yavuze ko umuhungu we Muhoozi agiye kuva kuri twitter

0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko umuhungu we, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, atazongera kugira icyo avuga ku bibazo bya politiki y’imbere mu gihugu cyangwa politiki y’ibindi bihugu kuri Twitter.

Ibi bije bikurikira ibihe bibi Muhoozi aherutse guhurira nabyo ku mbuga nkoranyambaga mu byumweru bibiri bishize ubwo Gen Kainerugaba w’imyaka 48 yandikaga ku rubuga rwa twitter avuga ku gutera igihugu cy’abaturanyi cya Kenya no kwigarurira umurwa mukuru wacyo, Nairobi, bitamutwara ibyumweru bibiri.

Nyuma Perezida Museveni yasabye Abanyakenya “imbabazi” kubera tweet z’umuhunguwe Muhoozi. yahise akura umuhungu we ku mwanya w’ukuru w’ingabo ziwanira ku butaka n’ubwo yahise amuzamura mu ntera amugira Jenerali amukuye ku ipeti rya liyetena jenerali.

Kuri uyu wa mbere, Perezida Museveni yatangarije televiziyo yo muri Uganda ati: “Azava kuri Twitter. Turi kubiganiraho. Twitter ntabwo ari ikibazo. Ikibazo ni icyo mutangaza kuri twetter”.

Yongeyeho ati: “Kuvuga ku bindi bihugu na politiki y’amashyaka ya Uganda ni ikintu atagomba gukora kandi ntazabikora.”

Uyu muyobozi w’inararibonye yavuze ko umuhungu we afite uburenganzira b wo kwandika kuri Twitter “siporo cyangwa ingingo zitavugwaho rumwe”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbadepite biyita n’ababita intumwa za rubanda bose bica itegeko nshinga- Depite Fazil
Next articleIkipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yasuye inaremera umucyecuru
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here