Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rurimo gukora iperereza ku mikorere mibi yavuzwe mu micungire y’urwego rushinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Thierry Murangira, yemeje ko iperereza muri RURA rikomeje kandi ko rifitanye isano n’abari abayobozi muri uru rwego baherutse kwirukanwa na Minisitiri w’intebe.
Abarimo gukorwaho iperereza baherutse kwirukanwa barimo uwahoze ari Umuyobozi mukuru w’agateganyo, Eng. Deo Muvunyi, wahoze ari Umuyobozi mukuru ushinzwe imari, Pearl Uwera, n’uwahoze ari Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi Fabian Rwabizi.
Bose birukanwe ku ya 10 Ukwakira, kandi nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’intebe, birukanwe “kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.”
Ikinyamakuru New Times cyemeza ko aba batatu babanje gufungwa ariko nyuma bakarekurwa by’agateganyo n’ubushinjacyaha mu gihe iperereza rigikomeje.
Inkuru bifitanye isano