Home Amakuru Abacuruzi b’ibiyobyabwenge nibo bari bahiritse ubutegetsi muri Guineya

Abacuruzi b’ibiyobyabwenge nibo bari bahiritse ubutegetsi muri Guineya

0

Perezida wa Gineya-Bissau avuga ko uwateguye umugambi wo kumuhirika ku butegetsi mu cyumweru gishize yamaze igihe muri gereza zo muri Amerika azira gucuruza ibiyobyabwenge. Perezida ntiyavuze izina ry’uwari ushatse kumuhirika ku butegetsi akoresheje igisirikare n’ubwo yatangaje ko amuzi.

Perezida Umaro Sissoko Embaló yavuze ko uwahoze ari umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi na babiri mu bamufasha bagize uruhare mu mugambi   wo kumwica, minisitiri w’intebe n’abandi bayobozi bakuru mu gihugu.

Yavuze ko yabonye babiri mu bagabo ku ngoro ya perezida mu gihe cyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Bwana Embaló yari ayoboye inama y’abaminisitiri ubwo abantu bitwaje intwaro barasaga ku nzu yaberagamo iyo nama.

Abantu 11 barapfuye, abenshi muri bo bakaba bari mu nzego z’umutekano.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEnatha Cyuzuzo umwe mu bakobwa b’abubatsi bakomeye mu Rwanda
Next articleCristiano Ronaldo yujuje miliyoni 400 z’abamukurikira kuri Instagram, abandi bakurikirwa cyane ni bande
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here