Home Amakuru Abakene nibo bakatirwa igihano cyo gupfa

Abakene nibo bakatirwa igihano cyo gupfa

0

Urukiko rw’Ikirenga rwa Malawi rwemeje ko igihano cy’urupfu kinyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Urukiko rwavuze ko igihano cy’urupfu kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu. Ibi bivuze ko igihano cyo gufungwa burundu kizaba arivyo gihano kinini muri Malawi.

Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Malawi yasobanuye ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu gihugu

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko bigaragaye ko kuva mu mwaka w’i 1975 nta bantu bishwe bivuye ku guhabwa iki gihano.

Umuvugizi w’ubutabera mu gihugu cya Malawi, Alexious Kamangila, yatangarije BBC  ko igihano cy’urupfu kidashobora byanze bikunze guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi yongeraho ko ubundi buryo bwo guhana bwari bwiza bihagije.

Ati: “Igihano cy’urupfu cyibasiye abakene bo muri Malawi n’ahandi hose abadafite ubushobozi bwo guhagararirwa mu buryo bukwiye ni bo bahanishwa igihano cy’urupfu”.

Ubu Malawi ibaye igihugu cya 22 munsi yubutayu bwa Sahara gikuyeho igihano cyurupfu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Ramaphosa yemeye ko bananiwe kurwanya ruswa
Next articleInzogera yifashwaga mu mihango ya kilizya y’ibiro 500 yibwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here