Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore icumi bari barahmijwe icyaha cyo gukuramo inda n’inama y’abaminsiitiri iha imbabazi izindi mfungwa 4781 zigomba guhita zifungurwa.
Perezida wa Repubulika itegeko nshinga ry’u Rwanda rimuha ububasha bwo gutanga imbabazi kumfungwa nyuma yo kubiganiraho n’urukiko rw’ikirenga.
Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu iyobowe na Perezida Kagame niho hagaragaye koperezida yatanze imabazi ku mfungwa 10.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter niho yasobanuriye imbabazi zatanzwe n’ Umukuru w’Igihugu avuga ko yababariye abagore 10 bakuyemo inda n’abandi bantu batandukanye bari bafunzwe.
Yagize ati “Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Inama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’abafungwa 4781.’’
Nta makuru arambuye yatanze ku bagore bababariwe ndetse n’abandi bafungwa bahawe imbabazi.
Mu mwaka ushize, muri Gicurasi, nabwo Umukuru w’Igihugu yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange ku bakobwa mirongo itanu bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.
Izi mbabazi zitangwa buri mwaka n’ubwo izibukwa cyane ari izahawe Umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyepolitiki utavufga rumwe n’ubutegetsi Ingabire Victoire mu mwaka w’i 2019.
Izindi mbabazi perezida Kagame akunda gutanga ni izo aha abana baba bafungiwe muri gereza y’abana ya Nyagatere baba batsinze ibizamini bya leta buri mwaka.
Imbabazi zihabwa abakobwa bahamijwe icyaha cyo gukiramominda nazo zimaze imyaka myinshi zitangwa nyuma yaho hari n’iteka rya minisitiri ryasohotse rigena abemerewe gukuramo inda n’ubwo kuyikuramo ubwabyo byagumye mu gitabo cy’amategeko kigena ibyaha n’ibihano.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abagore n’abana by’umwihariko byagaragjeko hari abantu bagiye bakuramo inda bitari amahitamo yabo basaba leta y’u Rwanda kujya yorohereza aba bantu.