Ibaruwa nshya ifunguye yatangajwe mu Bufaransa iburira ko hashobora kuba intambara mu gihugu ndetse ko iyi yasinyweho n’abaturage barenga 130,000.
Ubwo butumwa bwatangajwe muri kimwe mu binyamakuru, bushinja leta y’Ubufaransa “guha rugari” politiki ishingiye ku mahame ya Islam.
Iyi baruwa bivuga ko yatanzwe n’abasirikare bativuze basaba gushyigikirwa na rubanda, ivuga ko igamije “kurengera igihugu”.
Leta y’Ubufaransa yayamaganye, nk’uko yabikoze mu yasohotse mu kwezi gushize.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gérald Darmanin iyi baruwa nshya yayise “ubucabiranya buriritse” anashinja abantu bativuze bayisinye kutagira “ubutwari”, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.
Ibaruwa yo mu kwezi gushize yandikiwe leta yavuye kuri bamwe mu bajenerali bari mu kiruhuko cy’izabukuru. Minisitiri w’ingabo, Florence Parly, yavuze ko abo bazahanwa kubera kurenga ku mategeko abuza abari mu kiruhuko n’abari mu mirimo ya gisirikare kubwira rubanda ibitekerezo byabo ku kwemera na politiki.
Gusa, Marine Le Pen utavuga rumwe n’ubutegetsi, umukandida mu matora yo mu mwaka utaha, yavuze ashyigikiye abasirikare bivugwa ko bagera ku 1,000 bashyigikiye iyo baruwa mu kwezi kwa kane.
Inyandiko ziri mu nshya zatangajwe ku cyumweru nijoro n’ikinyamakuru Valeurs Actuelles, nubwo umubare n’amapeti y’abayisinye – ivuga ko barimo abakiri abasirikare – wo utatangajwe.
Abayanditse bivuga nk’abari mu kiragano gishya cy’abasirikare barwanye muri Afghanistan, Mali, Centrafrique, cyangwa mu bindi bitero byo kurwanya iterabwoba.
Banditse bati: “Batanze ingufu zabo mu gusenya politiki ishingiye ku mahame ya Islam muriho muha urwaho ku butaka bwacu”
Ubu butumwa bushya bunenga igisubizo cya leta y’Ubufaransa yamaganye “abakuru” basinye ku ibaruwa yo mu kwezi gishize: “Barabarwaniye ngo mureke Ubufaransa bube igihugu gipfuye?”
Iyi baruwa ikomeza igira iti: “Intambara mu gihugu nitangira, ingabo zizagarura ituze ku butaka bwazo.
“Nta n’umwe ushaka ibintu nk’ibyo – yaba abakuru cyangwa twebwe – ariko ni ko biri, intambara iri gututumba mu Bufaransa kandi ibyo murabizi neza.”
Mu minsi ishize, Ubufaransa bwatanze umushinga w’itegeko utavugwaho rumwe wo kurwanya ibyo Perezida Emmanuel Macron yita “abavugira politiki ishingiye ku mahame ya Islam.
Gusa mu Bufaransa no hanze yabwo hari abashinja leta kwibasira mu buryo budakwiriye idini ya Islam.