Home Ubutabera Abunganira Munyenyezi bavuga ko abatangabuhamya bavuga ibinyoma

Abunganira Munyenyezi bavuga ko abatangabuhamya bavuga ibinyoma

0

Nyuma yuko Munyenyezi Beatrice wirukanwe muri leta zunze ubumwe za Amerika akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, abamwunganira bavuga ko batunguwe n’icyemezo cy’umucamanza kuko nta bimenyetso bishya bigiye gushakwa kuko hari ibyakoreshejwe mu rubanza muri Amerika n’ubushinjacyaha bukaba bwaravuganye n’abatangabuhamya.

Me Buhuru umwe mu bunganira Munyenyezi ntiyemeranya n’abavuga ko uyu mugore ataburanye ibyaha bya jenoside muri Amerika kandi hari abatangabuhamya bavuye mu Rwanda bajya muri amerika bagiye kumushinja ibyaha bya Jenoside nubwo atemera amakuru batanze.

Usibye aba batanze ubuhamya muri Amerika me buhuru Pierre celestin avuga ko hari n’abandi bahaye ubuhamya ubushinjacyaha mu Rwanda nabo bavuga kuri Jenoside ariko nabo amakuru yabo arayakemanga.

Me Buhuru aganira n’itangazamakuru agira ati “Abantu bagiye muri Amerika bagiye gushinja, nta kindi kintu bari bagiye kuvuga ni Jenoside yakorewe Abatutsi, ni byo bari bagiye kuvuga, kuvuga ngo ntabwo yaciriwe urubanza kandi abatangabuhamya baravuye mu Rwanda, bari bamuzi, icyo kintu cyadutunguye kuko bagisimbutse ntibakivuze.”

Me Buhuru yasobanuye ko kuba hari abatangabuhamya bagiye muri Amerika bakavuga ku birego by’uko Munyenyezi yatangaga Abatutsi kuri za bariyeri kugira ngo bicwe, ko yatangaga abakobwa b’abatutsikazi kugira ngo basambanywe n’ibindi byonyine “bigaragaza ko habaye urubanza”.

Me Buhuru yavuze ko mu 2012, ubushinjacyaha bwo muri Amerika bwakoze iperereza mu Rwanda ahitwa ku Mukoni n’i Tumba, bufata n’abatangabuhamya burabatwara.

Yanavuze ko hari amakuru atari yo yatanzwe n’abatangabuhamya, ko Munyenyezi yigaga muri Kaminuza mu gihe ngo yavuye mu Rwanda atarangije n’ayisumbuye.

Me Buhuru aganira n’itangazamakuru agira ati “Ongeraho abandi b’ejo bundi ubushinjacyaha bwagiye kubaza nyuma y’itariki 16 Mata 2021, nabo bashimangiye ko yari umunyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda.”

Munyenyezi yageze mu Rwanda kuwa 16 Mata 2021 ubwo yari yirukanwe muri Amerika agahita afatirwa n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda ku kibuga cy’indege zivuga ko zimukurikiranyeho uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

yirukanwe muri Amerika arangije igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe n’urukiko rwo muri Amerika ahamijwe icyaha cyo kubeshya Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

Munyeneyzi n’abamwuinganira abavuga ko mu myaka 10 yafungiwe muri Amerika harimo n’icyaha cya Jenoside bityo ko atakongera kugihanirwa mu Rwanda ibintu we n’abamwunganira baumvikanaho n’ubushinjacya.

Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.

Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbandi bantu barimo n’abahoze ari abasirikare bandikiye Leta y’ubufaransa bayiburira ku ntambara
Next articleImpamvu uwahamwe n’ibyaha bya Jenoside atagabanyirizwa ibihano
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here