Home Ubutabera Impamvu uwahamwe n’ibyaha bya Jenoside atagabanyirizwa ibihano

Impamvu uwahamwe n’ibyaha bya Jenoside atagabanyirizwa ibihano

0

N’ubwo yagaragaje ubushake bwo kumvikana n’ubushinjacyaha (Bargain), Bernard Munyagishari ntiyagabanyirijwe ibihano nk’uko byari byitezwe na bamwe.

Ingingo ya 92 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange  mu Rwanda iteganya ko umuntu wahamijwe kimwe mu bikorwa bigize Jenoside atagomba kugabanyirizwa ibihano ku mpamvu z’inyoroshya cyaha.

Iyo ngingo igira iti “Umuntu wese ukoze kimwe mu bikorwa bivugwa mu ngingo ya 91 y’iri tegeko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.”


ku wa 7 Gicurasi 2021, urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali, rwatesheje agaciro ubujurire bwa Munyabagisha Bernard  rwemeza ko agomba gukomeza igihano cyo gufungwa burundu yari yakatiwe n’urukiko Rukuru mu mwaka wa 2017 nyuma yo guhamwa  n’ibyaha bya Jenoside.

Munyabagisha Bernard  uhakana ko Atari umunyarwanda akavuga  ko yitwa Nyamudede Mushali Bernard ukomoka mu cyahoze ari Zaire, urukiko Rukuru mu kumuhamya ibyaha rwavuze ko Munyagishari n’ubwo yaba atari umunyarwnada ibyaha bya Jenoside yabiburanishwa aho ari hose.

Uyu mugabo wari ukuriye Interahamwe zo mu Mujyi wa Gisenyi, yatwaraga abatutsi bafatiwe ku mabariyeri akabajyana ahitwaga komine rouge ari naho bicirwaga, agatanga amabwiriza yo gucukura ibyobo byo kubashyiramo, ndetse akanashyiraho amatsinda y’abashoferi bagombaga kubamutwaza nk’uko ubushinjacyaha bwabimuregaga.

Muri Mata 2019 Munyagishari  yajuririye icyemezo cy’urukiko rukuru cyo kumufunga burundu avuga ko hari amategeko urukiko rukuru rwirengagije mu kumuburanisha.

Mu bujurire Munyabagisha yahinduye umuvuno aburana yemera ibyaha yashinjwaga usibye ibyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ibi byaha bivugwa ko yabyemeye nyuma yo kumvikana n’ubushinjacyaha (bargain) kugira ngo agabanyirizwe ibihano kuko n’ubushinjacyaha bwemeraga ko byagabanywa bikava ku gifungo cya bururndu bikageza ku gifungo cy’ imyaka 25 n’ubwo Munyagishari we yifuzaga igihano kiri hagati y’imyaka 5 na 15.

Umucamanza mu gusoma umwanzuro w’ubujurire yibukije Munyagishari n’umwunganira ko bari bafite amahirwe  ku iburanishwa rya mbere yo kuburana bemera icyaha akagabanyirizwa ibihano ariko bayapfusha ubusa baburana bahakana ibyo baregwa ndetse Munyagishari yongeraho no kwikura mu rubanza ruburanishwa umwaka wose adahari.

 Umucamanaza mu rukiko rw’ubujurire rwanzuye ko ubujurire bwa Munyagishari nta shingiro bufite ko umwanzuro w’urukiko rukuru ugomba kubahirizwa uko wafashwe wose agafungwa burundu ubuzima bwe bwose.

Munyagishari waburanye mu rurimi rw’Igifaransa yafashwe kuwa 25 Gicurasi 2011 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ashyikirizwa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR, ku wa 14 Kamena 2011.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994 yahitanye abatutsi barenga miliyoni.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbunganira Munyenyezi bavuga ko abatangabuhamya bavuga ibinyoma
Next articleImpamvu y’uruzinduko rw’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri Tanzaniya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here