Home Amakuru Abanyamakuru bahize abandi bagiye kongera guhembwa

Abanyamakuru bahize abandi bagiye kongera guhembwa

0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) rigiye gutanga ku nshuro ya kabiri ibihembo ‘Development Journalism Awards’ ku banyamakuru bindashyikirwa baba bagaragaje ibikorwa kurusha abanda.

Ni igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri gitegurwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda kuko kuva mu mwaka wi 2012 ibi bihembo byatangira gutangwa mu Rwanda iki gikorwa cyategurwaga n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB. Kuva umwaka ushize ibi bikorwa byahariwe ishyirahamwe ry’abanyamakuru urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rukagaragaramo gusa nk’umufatanyabikorwa.

Ibi bihembo by’uyu mwaka biteganyijwe kuzatangwa ku wa 13 Gicurasi 2022, hakazahembwa abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru ziri mu byiciro bitandukanye bigera kuri  20 bitaratangazwa.

Umwihariko w’uyu mwaka ni uko ibi bihembo bizabanzirizwa « Icyumweru cy’itangazamakuru» (Media Week) kizatangira ku Munsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru wizihizwa tariki 3 Gicurasi buri mwaka. Muri icyo cyumweru, hazakorwa ibiganiro kuri radiyo na televiziyo bizibanda ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima rusange bw’abaturage.

Habumuremyi Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ yagize ati : “Mu minsi mike abanyamakuru baraza gutangarizwa ibyiciro bazapiganwamo n’uburyo bazakoresha mu gutanga inkuru n’ibiganiro byabo muri iri rushanwa”.

Mu byiciro bizahembwa harimo nk’iby’ubunyamwuga mu itangazamakuru n’icyiciro kijyanye n’inkuru zishingiye ku bikorwa by’iterambere nk’ubuhinzi, uburezi, ubuzima n’ibindi.

Inkuru zigomba guhatana ni izanditswe hagati ya tariki 1 Mata 2021 na 31 Werurwe 2022. Buri munyamakuru agomba guhatana mu cyiciro kimwe.

Umunyamakuru wifuza guhatana muri ibi bihembo agomba kuba asanzwe afite igitangazamakuru akorera kandi afite ikarita ya RMC itararenza igihe.

Bitandsukanye n’umwaka ushize aho umuhango wo guhemba abanyamakuru bahize abanda wabaye hifashishijweikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19, uyu mwaka uyu muhango uzaba imbonankubone n’ubwo utazitabirwa n’abanyamakuru bose kuko hazitabira abatumiwe gusa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKamiliza w’imyaka 70 aracyari isugi kandi afite icyizere cyo kubona umugabo
Next articlePerezida Kagame yageze i Kampala aho yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here