ARJ yo iranenga abanyamakuru badakora bagatega amakiriro mu muhagurwa
Mu gihe isi yose yizihiza umunsi Nyafurika w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, Umunyabanganga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) Gonzaga Muganwa avuga ko hari abanyamakuru bakomeje kugaragaza ubunebwe ntibakore inkuru ahubwo bagategereza amahugurwa ko ariyo azabaha amafaranga abatunga.
Ubwo hizihizwagwa uwo munsi ku cyicaro gikuru cy’iri shyirahamwe, bamwe mu banyamakuru batunze agatoki Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC) bavuga ko itakibatumira mu mahugurwa itegura ndetse bikaba bisa n’aho ari akato bahawe. Nyamara Muganwa Gonzaga we avuga ko ahubwo ari ikibazo ndetse kimaze kurenga igaruriro aho umunyamakuru yicara agategereza ko urwego runaka rutegura amahugurwa agategereza ko aribyo bizamutunga ubuzima bwe bwose.
Aha ni naho Peacemaker Mbungiramihigo wari uhagarariye urwo rwego rutungwa agatoki muri uwo muhango, yavuze ko nta banyamakuru bahawe akato, ko ahubwo ubu mu gutumira abanyamakuru hasigaye hifashishwa amashyirahamwe bahuriramo ndetse n’ibitangazamakuru bakomokamo, hanyuma bagahitamo abakeneye ayo mahugurwa koko.
Gonzaga kandi yagarutse ku mpungenge abona mu mahame agenga umwuga w’itangazamakuru, aho ibinyamakuru bimwe bikoreshwa, bikemera kwandika inkuru zishobora kubiba amacakubiri mu bantu, aho bimwe mu binyamakuru bigaragara ko bishobora gukoreshwa nka Kangura yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Muri uwo muhango kandi wari witabiriwe na Ladislas Ngendahimana umunyamabanga nshingwabikorwa wa RALGA, yagarutse ku bijyanye n’imikoranire y’inzego zibanze n’abanyamakuru aho bashinjanya kwimana amakuru, yavuze ko abona imikoranire igenda itera imbere kandi ko n’amakosa akorwa bagenda basobanurira izo nzego banazishishikariza gutanga amakuru.
RURA nayo yashyizwe mu majwi
Umunyamakuru Ntwali John Williams, afata ijambo, yavuze ko akorera ikinyamakuru cyafunzwe na RURA, ibintu byabaye nk’ibitunguye bamwe ndetse bakibaza niba koko RURA yemerewe gufunga ibinyamakuru cyangwa website uko yiboneye, bituma abari muri uwo munsi bavuga ko ari ibintu bikwiye kuganirwaho kuko bigaragara ko ari ugukumira abanyamakuru mu mwuga wabo.
Kuri iki kibazo Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ARJ, Gonzaga Muganwa yavuze ko hakiri urujijo mu bubasha RURA ifite ku itangazamakuru, n’amategeko akaba adasobanura neza ibyo RURA yemerewe n’ibyo itemerewe ku itangazamakuru. Anongeraho ko ibiganiro bigikomeje ngo barebe ko hari icyazakosorwa.
Abanyamakuru basabye ko itegeko ryo guhabwa amakuru ryavugururwa
Abanyamakuru bemeza ko nta bihano bigaragara ku muntu wanze gutanga amakuru, bakavuga ko bituma bamwe mu bayobozi birara ntibatange amakuru bityo bakaba basanga bikwiye kwigwaho uko iryo tegeko ryavugururwa.
Kuri iki kibazo Bwana Kajangana Aime uhagarariye urwego rw’umuvunyi yavuze ko ari ibintu byasuzumwa ndetse bikagezwa ku nzego zishinzwe kuvugurura amategeko, ariko ko haramutse hari umuntu winangiye gutanga amakuru, hari ibihano byamufatirwa bigengwa n’iteka rya Perezida mu gihe itegeko rizaba ritarahinduka
Ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, icyegeranyo giheruka gushyirwa hanze n’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (RSF) washyize u Rwanda ku mwanya wa 155 mu bihugu 180. ni mu gihe urwego rw\igihugu rw’imiyoborere RGB rwo rugaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu bwisanzure bw’itangazamakuru ku gipimo cya 82 ku ijana, hakaba na bamwe mu banyamakuru b’abanyarwanda bashimangira ko hari intambwe yateye.
Igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru kuri uyu wa 3 Gicurasi 2019 cyateguwe n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS ku nkunga ya Ambassade ya Canada.
M Louise Uwizeyimana