Home Uncategorized Casus: Uburyo bwo kwiga amategeko dukoresheje ingero z’imanza

Casus: Uburyo bwo kwiga amategeko dukoresheje ingero z’imanza

0

Icyegeranyo kigaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri bane ku ijana (4%) aribo gusa bazi amategeko nk’uko bitangazwa n’ikigo gitanga ubufasha mu by’amategeko LAF.

Niyo mpamvu Ikinyamakuru Intego twahisemo kubategura inyandiko idufasha gusobanukirwa na zimwe mu ngingo z’amategeko, izi nyandiko zikomoka ku biganiro byitwa Casus gica kuri Radio Flash fm, aho umunyamategeko asobanura ingingo bitewe n’ingingo zateguwe.

Casus dufite uyu munsi iravuga ku kibazo cy’uko umuganga ashobora kuguha imiti itajyanye n’indwara urwaye, bikaba byakuvira mo gupfa cyangwa se bikamuviramo ubumuga, ese ibi biraregerwa, amategeko ateganya uko uwarenganye arenganurwa?

   Me Kagabo Venuste

Twegereye rero umunyamategeko Me Kagabo Venuste atubwira ko icy’ingenzi abantu bakwiye kumenya aruko mbere yo gutekereza kujyana ikirego mu rukiko ugomba kuba ufite ibimenyetso, bigaragaza ko uwo urega koko ariwe ukwiye kurega, niba koko uwo urega ariwe wakwandikiye imiti kuri ordonance, cyangwa niba ari ivuriro runaka wivurijeho.

Me Venuste akomeza agira ati “ hari principe abaganga bagira zituma batagira ibyo baryozwa aribyo bita Obligation de moyen ni ukuvuga gukoresha ubushobozi yari afite kandi ntategetswe kuba yagira umusaruro (resultat) runaka.

Aha rero byagora kurega umuganga kuko nawe ashobora kugaragaza ko yakoze uko ashoboye kandi ntawe utanga icyo adafite, ashobora kugaraagaza ko imiti yatanze ariyo yabonaga yafasha umurwayi, ariko na none urukiko narwo rurashishoza rukanakora amaperereza yarwo kugira ngo baboneko mu kuvura uwo muntu nta buswa bwabayemo nko kwirengagiza gufata ibizamini byo muri Laboratoire mbere yo kwandika imiti.

Ku rundi ruhande na none mu ngingo ya 260 y’igitabo cya 3 cy’urwunge rw’amategeko (code civil livre 3) kigaragaza ko umukoresha ashobora kuryozwa ibintu byakozwe n’umukozi.

Mu bimenyetso akenshi bisaba kuba ufite undi muganga w’inzobere ushobora kugaragaza ko habayeho uburangare ugahabwa imiti idakwiye kandi uwo muganga akemeza ko iyo miti ariyo yakugizeho ingaruka.

ingingo ya 258 yo muri kiriya gitabo cya 3 cy’urwunge rw’amategeko ivuga ko ugize icyo yangiriza undi, ategekwa kugikosora cyangwa kugisubiza mu buryo cyari kimeze. Aribyo bita Reparation integrale cg se Reparation partielle bitewe n’urega ibimenyetso yashoboye kugaragariza urukiko. Urukiko narwo ruba rufite inshingano zo gusuzuma ibimenyetso kugira ngo rubone aho ruhera rugena indishyi.

Urega ni ufitemo inyungu ariko n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rushobora kuzamo mu kugaragaza icyaha

Me Venuste agira abantu inama ko ibirego nk’ibi bisaba ko umuntu amenya uburenganzira bwe, kandi abantu bakamenya kubusaba, ari umurwayi akamenya no kubwiza muganga ukuri kugira ngo utamujijisha.

Kubika ibimenyetso, kugira ngo nibiba ngombwa ugaragaze ko wivuje koko, ko wahivurije, umuganga runaka (amazina).

Ariko ku ruhande rw’abaganga nabo Me Venuste abagira inama ko bagomba kumenya inshingano zabo kuko hashobora kubaho uburyozwe kandi akamenya kwitwararika mu kazi, byaba ngombwa aho yumva atazi neza igisubizo yaha umurwayi agasaba bagenzi be kumufasha aho gukora amakosa akandika imiti yatwara ubuzima bw’umuntu.

Naho ku bijyanye n’urukiko umuntu yaregamo, ngo biterwa n’agaciro k’ibyo agiye kuburana, agereranyije n’indishyi azasaba, aha rero yaregera Urukiko rw’ibanze rw’aho ibyo bitaro biri abona bitarengeje miliyoni 20, mu gihe abona birenze miliyoni 20 yaregera Urukiko Rwisumbuye rw’aho ibyo bitaro biherereye.

Byegeranyijwe na M Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame afatanyije n’Abandi bakuru b’ibihugu yatangije ibikorwa byo Kwibuka25
Next articleAbanyamakuru biniguye ku munsi w’ubwisanzure bwabo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here