Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo Perezida Kagame yirukanye ku mirimo bwana Niyonkuru Zephanie wari umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB, uyu wahoze ari umusifuzi w’umupira w’amaguru yirukanwe nyuma y’igihe gito hanirukanwe Shema Maboko Didier wari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo.
Niyonkuru Zephanie, uzwi cyane nk’umusifuzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda yahawe inshingano mu kigo gishinzwe iterambere ry’Igihugu n’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nyakanga 2019, iyobowe na Perezida Kagame.
Yahawe uyu mwanya n’ubundi yari asanzwe akora muri iki kigo nk’inzobere mu bijyanye n’uburyo bw’imikorere (strategy expert). Aka kazi yagakoraga abifatanya no gusifura umupira w’amaguru kuko yawusifuye imyaka 13.
Yirukanwe nyuma yo kugaragarwaho n’amakosa y’imiyoborere adakwiye yakunze kumugaragaraho mu bihe bitandukanye.
Niyonkuru uzwi cyane mu muryango w’aba sportif iyirukanwa rye muri Leta rije rikurira irya mugenzi we Shema Maboko Didier nawe wahagaritswe ku mwanya w’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri ya siporo. Shema nawe yari umusifuzi mu mukino wa Basketball, akazi yakoze imyaka irenga 20.
Shema nawe yahagaritswe ku nshingano yari yahawe mu mwaka w’I 2019 nyuma yo kugaragarwaho n’amakosa atandukanye. Gusa Shema Maboko we ntiyirukanwe burundu yarahagaritswe bityo hakaba hari icyizere ko yagarurwa mu mirimo cyangwa agahabwa indi.