Umusirikare w’Amerika w’ipeti rya Majoro ukora nk’umuganga mu gisirikare n’umugore we w’umuganga w’umusivile, barezwe gucura umugambi wo guha amakuru leta y’Uburusiya.
Jamie Lee Henry n’umugore we Anna Gabrielian bashinjwa guteganya gutanga amakuru y’ibanga ajyanye n’abarwayi bo mu bitaro bya gisirikare.
Babana nk’abahuje igitsina, cyangwa aba LGBT.
Bombi bivugwa ko babwiye umukozi w’ikigo cy’iperereza imbere muri Amerika (FBI) wari wiyoberanyije ko babitewe no gukunda Uburusiya.
Abahagarariye uwo mugabo n’umugore we nta cyo baravuga kuri iyi dosiye.
N’abategetsi b’Uburusiya nta cyo bari babivugaho.
Uwo mugabo n’umugore we barezwe gucura umugambi mubisha no guhishura amakuru y’ubuvuzi ashobora gutuma ba nyirayo bamenyekana, nkuko bikubiye mu kirego cyatanzwe mu rukiko rwo mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland.
Ibiri muri iki kirego byatangajwe ku wa kane, nyuma yuko batawe muri yombi.
Abashinjacyaha bavuze ko uyu mugabo n’umugore we bashakaga gufasha leta y’Uburusiya “gusobanukirwa ibibazo by’ubuzima by’abantu bafite aho bahuriye na leta y’Amerika n’igisirikare cy’Amerika”.
Icyo kirego gikubiyemo ko Maj Henry, w’imyaka 39, yateganyaga gukoresha uruhushya rwe rw’umutekano rutuma agera ku makuru y’ibanga kugira ngo agere ku makuru yihariye ajyanye n’ubuvuzi yo mu bitaro byo mu kigo Fort Bragg, ikigo kinini cya gisirikare yakoragamo.
Dr Gabrielian, w’imyaka 36, ashinjwa guteganya gutanga amakuru y’aho yakoraga, byemezwa ko ari ku bitaro bya Johns Hopkins byo mu mujyi wa Baltimore.
Bivugwa ko Dr Gabrielian yemeye guha ubufasha ambasade y’Uburusiya y’i Washington mu mezi menshi ashize, nyuma yuko Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine.
Hagati mu kwezi kwa munani, yegerewe n’umuntu uvuga ko akorera ambasade y’Uburusiya, ariko mu by’ukuri wari maneko wa FBI.
Mu nama bagiranye, icyo kirego gikubiyemo ko uwo mugore yabwiye uwo maneko ko “gukunda Uburusiya ari byo bimutera guha Uburusiya ubufasha ubwo ari bwo bwose ashoboye, n’iyo ibyo byamuviramo kwirukanwa ku kazi cyangwa kujya muri gereza”.
Maj Henry ashinjwa kuzana umugore we muri uwo mugambi, no kubwira uwo maneko ko afite amakuru y’ubuvuzi yo ku kigo akoramo n’amakuru ku kuntu Amerika irimo guha imyitozo igisirikare kugira ngo gifashe Ukraine.
Mu yindi nama yabaye nyuma yaho kuri uwo munsi, bivugwa ko Maj Henry yabwiye uwo maneko ko ashishikajwe n’Uburusiya, ndetse ko atekereza ku kuba yaba umukorerabushake akinjira mu gisirikare cy’Uburusiya.
Bisa nkaho yari afite impungenge ku kurenga ku mategeko y’akazi k’ubuvuzi azwi nka ‘Health Insurance Portability and Accountability Act’ (HIPAA), ari na yo uyu mugabo n’umugore we barezwe kurengaho.
Ariko bivugwa ko Dr Gabrielian we nta mpungenge nk’izo yari afite, ndetse ko yatanze amakuru amwe nyuma yaho muri uko kwezi kwa munani.
Ikirego cyumvikanisha ko uwo mugabo n’umugore we bateganyaga gutanga amakuru y’ubuvuzi mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwabo bwo gufasha Abarusiya, ndetse no kugaragaza ikigero cyabo cy’ukuntu bagera ku makuru y’ibanga.
Dr Gabrielian anashinjwa kubwira uwo maneko ko umugabo we ashobora gutanga amakuru y’ukuntu igisirikare cy’Amerika cyubaka ibitaro bya gisirikare iyo ari mu gihe cy’intambara, ndetse no ku mahugurwa yo mu gihe cyashize Amerika yahaye igisirikare cya Ukraine.
Mu gihe ibi baregwa byaba bibahamye, bashobora gufungwa imyaka itanu kubera gucura umugambi mubisha, n’imyaka 10 kuri buri kirego cyo guhishura amakuru y’ubuvuzi.
Maj Henry yabaye umusirikare wa mbere w’Amerika ukiri mu kazi ka gisirikare utangaje ku mugaragaro ko ari umu ‘transgender’.
Hari nyuma yuko igisirikare kimuhaye uruhushya rwo guhindura izina rye n’uko afatwa gushingiye ku gitsina (gender) mu mwaka wa 2015, ari na wo mwaka aba bombi bashakanye.