Home Imikino AMAVUBI U-23 yigaranzuye Libya ayisezerera mu gushaka tike y’igikombe cy’Afurika

AMAVUBI U-23 yigaranzuye Libya ayisezerera mu gushaka tike y’igikombe cy’Afurika

0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 ikoze ibitatekerezwaga na benshi isezera Libya iyitsinze ibitego 3-0

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Huye, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 itsinze Libya ibiteg0 3-0, ihita inayisezerera, mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika.

Uyu mukino watangiye u Rwanda rusabwa ibitego 3-0 ngo rukomeze, rwawutangiye rugerageza uburyo bwose bushoboka binyuze ku bakinnyi nka Anicet ufite ubuhanga bwo kugumana umupira. Uyu musore ndetse n’abandi babikoraga kenshi ari nako bakorerwaho amakosa menshi n’abasore ba Libya ari nako avamo imipira myinshi y’imiterekano.Ishimwe Anicet witwaye neza muri uyu mukino

Ishimwe Anicet witwaye neza muri uyu mukino

U Rwari rwari ruri ku gitutu cya gushaka nibura igitego mu minota ya mbere ahubwo rwashoboraga gutsindwa igitego ku mu munota wa 21 kuko ku mupira waturutse i bumoso Libya yarase igitego uwitwa Islam Elghannay ananirwa kuwushyira mu izamu rya Hakizimana Adolphe.

Abakapiteni bombi n'abasifuzi bifotoza mbere y'umukino

Abakapiteni bombi n’abasifuzi bifotoza mbere y’umukino

Abasore b'Amavubi bihagazeho imbere ya Libya yari yabatsinze 4-1 mu mukino ubanza

Abasore b’Amavubi bihagazeho imbere ya Libya yari yabatsinze 4-1 mu mukino ubanza

Ku munota wa 27 w’umukino ariko Amavubi yabonye uburyo bw’igitego ku ikosa ryakorewe Ishimwe Anicet umupira w’umuterekano wavuyemo uterwa na Ishimwe Jean Rene kapiteni we Niyigena Clement ashyizeho umutwe ujya hejuru y’izamu rya Libya.

Niyigena Clement yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 37

Niyigena Clement yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 37

Aba basore ntabwo bacitse intege kuko ku munota wa 37 i buryo ku ikosa n’ubundi ryakorewe Ashraf Kamanzi, Ishimwe Jean Rene yongeye gutera kufura nziza kapiteni Niyigena Clement yongera kugerageza umutwe ariko noneho uramukundira atsindira Amavubi igitego kimwe cyatumye bajya kuruhuka ari igitego 1-0.Libya ntiyabashije guhagarara ku bitego yari yatsinze

Libya ntiyabashije guhagarara ku bitego yari yatsinze

Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 yasezereye Libya

Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yasezereye Libya

Mu gice cya kabiri abakinnyi b’u Rwanda bagarukanye imbaraga, igitutu bashyiraga kuri Libya yakoraga amakosa menshi. Ibi byabyaye umusaruro ubwo bongeraga gukorera ikosa Kamanzi Ashraf maze ikosa rihanwe kapiteni Niyigena Clement yongera gushyiraho umutwe umupira uruhukira mu rushundura rw’izamu rya Ayman uvamo igitego cya kabiri.

Ku munota wa 57 Ishimwe Anicet witwaye neza muri uyu mukino yongeye kugerageza uburyo bw’ishoti rya kure ariko umunyezamu Ayman wa Libya umupira awushyira muri koruneri.Uyu musore yakomeje kwitwara neza maze ku munota wa 71 ku mupira yahawe mu kibuga hagati afata icyemezo cyo kwinjira mu rubuga rw’amahina kapiteni wa Libya Armuslat amushyira hasi umusifuzi atanga penaliti.

Iyi penaliti yafashwe na rutahiza wa Rayon Sports Rudasingwa Prince wari winjiye mu kibuga asimbuye Gitego Arthur maze ayitera neza atsinda igitego cy’intsinzi kinatanga itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikira ibintu benshi batatecyerezaga ko byashoboka mu gihe mu mukino ubanza u Rwanda rwatsinzwe ibitego 4-1.

Igitego cya Rudasingwa Prince nicyo cyarangije umukino Amavubi atsinze ibitego 3-0 asezerera Libya ku giteranyo cy’ibitego 4-4 amakipe yombi anganya ariko u Rwanda rugakomeza kubera igitego cyo hanze rwatsindiye muri Libya.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 mu cyiciro gikurikira izahura n’ikipe y’igihugu ya Mali, umukino ubanza uteganyijwe tariki 20 Ukwakira 2022 mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 27 Ukwakira 2022, uzasezera undi akazabo itike y’Igikombe cya Afurika 2023 kizabera muri Maroc mu mpeshyi ya 2023.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmanota yabakoze ibizamini bya Leta yatangajwe, imitsindire hamwe yaramanutse
Next articleAbasirikare b’abana bahuje igitsina muri Amerika bashinjwe kunekera Uburusiya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here