Kuri uyu wa gatanu perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga wingabo yazamuye mu ntera abasirikare barenga ibihumbi 16 icyarimwe barimo abasirikare bato n’abasirikare bakuru.
Umubare munini Perezida yazamuye kuri uyu wa gatanu ugizwe n’abasirikare bari ku ipeti rya Kaporali yashyize ku ipeti rya Serija (seargent) bangana 2836, abandi benshi bazamuwe na Perezida Kagame ni abasirikare bakuwe ku ipeti ribanza mu gisirikare (Private) 12690 abashyira ku ipeti rya kaporali.
Usibye abasirikare bato yazamuye, yanazamuye abasirikare 472, bari mu bofisiye bato ku ipeti rya kapiteni abagira abofisiye bakuru abaha ipeti tya Majoro.
Abandi basirikare bakuru yazamuye ni abari bafite ipeti rya majoro abaha ipeti rya liyetena koloneli bangana na 460.
Mu izindi mpinduka Perezida Kagame yakoze mu gisirikare ni uguha umwanya koloneli Gatarayiha Francois, w’umuyobozi wungirije mu butasi bwa gisirikare ushinzwe ibikorwa by’ikoranabuhanga.
Uyu Francois Gatarayiha yaherukaga gukurwa ku ipeti rya Liyetona koloneli agirwa koloneri avanwe mu kigo cy’abinjira nabosohoka yayobora ahabwa inshingano mu gisirikare zo kuyobora icyiciro cy’itumanaho n’umutekano muby’ikoranabuhanga.