Ibyavuye mu ibarura rusange ry’igihugu byatangajwe ku wa mbere, abaturage ba Tanzaniya biyongereye bava kuri miliyoni 44.9 mu mwaka wa 2012 bagera kuri miliyoni zirenga 60 mu myaka icumi ishize.
Ubwiyongere bw’abaturage bwiyongereyeho 37% byatumye Perezida Samia Suluhu Hassan aburira ku mbogamizi ziterwa n’ubwiyongere bw’abaturage.
Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza, Perezida Samia yagize ati: “Abaturage nk’abo ntibashobora kuba ikibazo gikomeye ku gihugu kinini nk’icyacu ariko ni umutwaro mu bijyanye no kugena ingengo y’imari mu y’imibereho myiza.”
Abagore nibo benshi muri Tazania kuko bihariye  51% by’abaturage muri rusange, ukurikije ibyavuye muri iri barura.
Abaturage bo mu murwa mukuru, Dodoma, biyongereyeho miliyoni bagera kuri miliyoni 3.1, mu gihe umurwa mukuru w’ubucuruzi Dar es Salaam, ukomeje kuba umujyi utuwe cyane muri aka Karere n’abaturage bagera kuri miliyoni 5.4.