Ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Bild cyavuze inkuru y’umugabo witwa Adolf Hitler Uunona watorewe kujya mu kanama k’imbere mu gihugu mu ishyaka riri ku butegetsi Swapo mu gihugu cya Namibie.
Uwo munyapolitiki wiyita Adolf Uunona, yabonye amajwi 85 % mu matora yabaye mu kwezi gushize aho bita Ompundja, ni akagii gato kari mu majyaruguru y’icyo gihugu.
Namibie ni igihugu cyakolonijwe n’Abadage kandi amwe mu mazina akigaragaramo yibutsa cyane amateka y’icyo gihe. Kandi haracyagaragara ba nyamuke bavuga ururimi rw’ikidage.
Adolph Hilter agira ati« Data yampaye izina ry’uyu mugabo, ndakeka ko atanumvaga kumpa izina rya Adolph Hitlter icyo bivuze »
« kuri nge ni izina numvaga risanzwe nkiri muto, gusa maze gukura nibwo namenye ko uwo mugabo yari agiye kohereza isi mu kuzimu. Ariko ntacyo mpuriyeho n’ibyo bikorwa »
Abadage muri Namibie byaje kurangirana n’intambara ya mbere y’isi yose ari nayo yaje gukurikirana no gufata ubutegetsi kwa Adolph Hitler waje gusiga urwibutso rubi abaturage b’igihugu cya Namibie.
Hagati y’umwaka wa 1904 na 1908, abasirikari b’abakoloni b’abadage bishe abaturage bagera kuri 80% mu duce twa Nama na Herero muri Namibie. Ubu bwicanyi bufatwa nka Jenoside yibagiranye cyangwa « Le génocide oublié»
Integonziza@gmail.com