Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo Papa Francis, yageze i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho byitezwe ko ari buhure n’imbaga y’Abakirisitu kuri uyu wa gatatu.
Papa Francis ageze muri iki gihugu nyuma y’uko urugendo yari ahafitiye umwaka ushize rwimuwe kubera impamvu z’uburwayi. Azamara iminsi itatu i Kinshasa kuko atazerekeza mu Burasirazuba bwa Congo i Goma nk’uko byari biteganyijwe mbere.
I kinshasa azahahurira n’abantu batandukanye barimo n’abarokotse intambara yo mu burasirazuba bwa Congo. Azava i Kinshasa yerekeza muri Sudani y’epfo.
Ni kunshuro ya gatau umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi asuye Congo ifite abakirisitu gatolika benshi muri Afurika kuko Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yayisuye inshuro ebyiri (2).