Abaminisitiri icyenda (9) nibo bamaze guhindurirwa imirimo abandi barirukanwa hakaba harimo n’ufunzwe wahamijwe ibyaha bifitanye isano na ruswa kuva uyu mwaka watangira. Buri kwezi nibura hirukanwa minisitiri ku mpuzandengo.
Inzobere mu itangazamakuru akaba n’umusesenguzi wa politiki, Muganwa Gongaga, avuga ko guhindura Abaminisitiri cyane mu Rwanda ari ibisanzwe, bitandukanye no mu bindi bihugu byo mu Karere, kuko mu Rwanda ba Minsitiri baba ari abatekenisiye kuruta uko ari abanyepolitiki.
Ikiganiro cyose na Muganwa, mu majwi n’amashusho
Facebook Comments Box