Home Ubutabera Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo n’urwa Bisesero zanditswe mu murage w’Isi

Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo n’urwa Bisesero zanditswe mu murage w’Isi

0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Yremeje ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatusti zirimo urwa Kigali, Nyamata, Bisesero na Murambi zandikwa mu Murage w’Isi.

Ni icyemezo cyatangarijwe mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite ahari kubera inama Nama ya 45 y’Inteko Rusange ya Komite yiga ku Murage w’Isi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2023.

Muri iyi nama hasuzumwaga ubusabe bw’Ibihugu 12  byasabye gushyira ahantu na site zitandukanye zabyo mu murage w’Isi wa UNESCO.

 Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko uyu munsi udasanzwe ku Rwanda ndetse no ku rugendo rwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimye ibihugu byashyigikiye u Rwanda, agaragaza ko intambwe yatewe ishimangira ko biri kumwe mu rugendo rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.

Ati “Turabona ko izi nzibutso ari ahantu hakomeza kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside. Ndabashimiye ko mwadushyigikiye cyane. Ni umunsi ufatiweho icyemezo cy’amateka.’’

Yakomeje avuga ko u Rwanda “rwishimiye ko urugendo rwo gushaka ubutabera rukomeje gutanga umusaruro.’’

Ati “UNESCO mu gukora ibi na yo iri kwifatanya natwe. Ni umunsi w’amateka, kuko ari bwo bwa mbere Afurika yandikishije urwibutso mu murage w’Isi. Turabizeza ko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ruzakomeza kandi ko kwandikwa kw’izi nzibutso bizakomeza gutanga icyizere muri urwo rugendo.’’

N’ubwo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zo mu Rwanda zanditswe mu Murage w’Isi ariko hari ibyagaragajwe bikeneye kunozwa nk’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga no kugenzura, kubika no gutanga amakuru.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Impamvu Depite Habineza yasabye imbabazi nyuma yo gusaba Leta kumvikana n’abayirwanya
Next articleAmashusho: Abaminisitiri icyenda bamaze kwirukanwa mu mezi icyenda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here