Amerika yakyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi mu myaka itandatu ishize, bitewe n’ivugurura ryakozwe muri iki gihugu ku butegetsi bwa Perezida Ndayishimiye.
Itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika rigaragaza ko Perezida Joe Biden yakuyeho itegeko ryagenaga ibiheano ku Burundi.
Perezida biden yishimiye amatora yabaye mu Burundi umwaka ushize anashima amavugurura Perezida Ndayishimiye yakoze “mu nzego nyinshi”.
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken yagize ati: “Twishimiye intambwe Perezida Ndayishimima yateye mu bijyanye no guca icuruzwa ry’abantu, ivugurura ry’ubukungu, no kurwanya ruswa kandi dushishikajwe nogufatanya mu iterambere”.
Umunyamabanga wungirije w’ikigega cya Leta zunze ubumwe za Amerika, Wally Adeyemo, mu magambo ye atandukanye yavuze ko Amerika gushyira igitutu ku Burundi “ mu kunoza iyubahirizwa rby’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu no guhana buri wese uhohotera abantu”.
Amerika n’umuryango wabibumbye UN, byafatiye ibihano u Burundi mu 2015 – harimo kubuza bamwe mu bayobozi kujya muri Amerika no gufatira umutungo w’abayobozi bakomeye muri guverinoma.
Ibi bihano byafashwe nyuma y’ibibazo bya politiki byari bimaze kugaragara mu Burundi aho Perezida Pierre Nkurunziza, yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu hari benshi mu baturage n’abanyepolitiki batabishakaga bavuga ko bitandukanye n’itegeko nshinga.
Abantu barenga 1.000 barishwe abandi ibihumbi magana bahunga igihugu mu ihohoterwa ryakurikiye uku kwiyamamaza.