Kuri uyu wa gatatu, nyuma y’umunsi umwe gusa inteko ishingamategeko ya Uganda yemeje umushinga w’itegeko rishya rihana ubutinganyi n’ababushyigikira, Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zisaba iki Gihugu kongera gutekereza neza kuri uyu mushinga w’itegeko.
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter avuga ko uyu mushinga w’itegeko urwanya abatinganyi wemejwe n’inteko ishinga amategeko ya Uganda ubangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu anasaba guverinoma kongera gutekereza neza ku ishyirwa mu bikorwa ryawo.
Umushinga w’itegeko waraye wemejwe n’abadepite muri Uganda uteganyiriza igifungo kirekire umuntu wese bigaragaye ko ari umutinganyi.
Abantu bo mu mashyirahamwe ashyigikira uburenganzira bw’abatinganyi nabo bashobora kujya bafungwa nk’uko iri tegeko ribiteganya
Uyu mushinga w’itegeko urenze kure andi mategeko yari asanzweho muri  Uganda abuza gukora imibonano mpuzabitsina ku bahuje igitsina kuko wo ubateganyiriza ibihano bikomeye.
Kugira ngo bibe itegeko bigomba gusinywa na Perezida Yoweri Museveni, nawe umaze igihe agaragaza kudashyigikira abatinganyi.