Arthur Asimwe, yasimbuwe ku buyobozi bw’ikigo cy’Ikigo cy’Ikigihugu cy’itangazamakuru RBA, na Barore Cleophas, wari umujyanama we mubijyanye n’ikoranabuhanga.
Ibi byatangajwe mu itangazo ry’ibiro bya minisitiri w’Itebe, Edouard Ngirente, kuri uyu wa kane taliki ya 14 Ukuboza.
Arthur Asimwe, yagizwe umuyobozi muri ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze ubumwe za Amerika i Washington. Ubusanzwe itegeko rishyiraho ikigo cy’itangazamakuru RBA nti rigena manda y’umuyobozi wacyo kuko Arhtur Asiimwe yari maze imyaka icumumi (10) akiyobora kuva cyashyirwaho muri 2013, kandi byinshi mu bigo bya leta abayobozi babyo itegeko ribagenera manada y’imyaka itanu (5) yongerwa rimwe gusa.
Facebook Comments Box