Home Amakuru Biravugwa ko Perezida wa Centrafrica, Touadera ari kuvurirwa i Kigali

Biravugwa ko Perezida wa Centrafrica, Touadera ari kuvurirwa i Kigali

0

Umuvugizi wa perezidansi muri Repubulika ya Centrafrique yahakanye amakuru avuga ko Perezida Faustin-Archange Touadéra  yazanywe i Kigali mu buryo bw’igitaraganya ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse nyuma yo kugira ibibazo by’ubuzima.

Ibitangazamakuru birimo n’ibiri mpuzamahanga byakwirakwije aya makuru nyuma yaho urubuga rushyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi rutanagje ko Bwana Touadéra yakomeretse nyuma yo  “kugwa bikomeye” mu murwa mukuru, Bangui, maze ajyanwa mu Rwanda kwivuza.

Umuvugizi wa perezidansi, Albert Yaloke Mokpem, yatangaje ko yatangajwe n’aya amagambo yavuzwe kuri perezida wa repubulika, anavuga ko perezida ari ku kazi mu biro bye biri mu mujyi wa  Bangui.

Ikinyamakuru le Corbeau News cyatangaje iyi nkuru kivuga ko ubwo Perezida Toudera yajyaga gusura inzu ye iri kubakwa mu mujyi wa Bangui ariho yagwiriye bimuviramo gukomereka bikomeye.

Umuvugizi wa perezidansi avuga ko amakuru yatangajwe n’iki kinyamakuru nta kindi yari agamije usibye kuyobya abaturage no guha ingufu abatavuga rumwe na leta muri iki gihe.

Radiyo yigenga yitwa Ndeke Luka yavuze ko abanyamakuru bayo babonye perezida i Bangui ku ya 14 Ugushyingo, nyuma y’umunsi umwe bivuzwe ko yaje kuvurizwa i Kigali mu Rwanda

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmerika yaganiriye n’u Rwanda ku kibazo cya Congo
Next articleUko uwakatiwe n’inkiko ashobora guhanagurwaho ubusembwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here