Home Amakuru Brazil: Lula yagarutse ku butegetsi avuye muri gereza

Brazil: Lula yagarutse ku butegetsi avuye muri gereza

0

Brazil yasubiye mu murongo wa politiki w’abaharanira impinduka mu gihe Luiz Inácio Lula da Silva wahoze ari Perezida yatsinze mu matora Jair Bolsonaro wari usanzwe ari Perezida, wo mu murongo w’ibitekerezo bya politiki by’ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera.

Nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byatanzwemo gushyamirana kw’aba bacyeba muri politiki, Lula yatsinze amatora n’amajwi 50.9%.

Ayo yari ahagije ngo atsinde Jair Bolsonaro. Abashyigikiye Bolsonaro bari bafite icyizere ko atsinda aya matora.

Ariko gucikamo ibice kwagaragajwe n’aya matora bishoboka ko kutagiye guhita kuvaho burundu.

Uku ni ukugaruka gutangaje cyane kw’umunyapolitiki utarashoboye kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu 2018 kuko yari ari muri gereza atemerewe kugira umwanya w’ubutegetsi yiyamamariza.

Yari yarahamijwe kwakira indonke (ruswa) ayihawe na kompanyi y’ubwubatsi yo muri Brazil na we akayiha kontaro z’akazi muri kompanyi y’ibitoro ya leta ya Brazil, Petrobras.

Lula yamaze iminsi 580 muri gereza mbere yuko guhamwa n’icyaha kwe guhindurwa impfabusa, asubira mu rubuga rwa politiki.

Mu gutangira ijambo rye ry’intsinzi, yagize ati: “Bagerageje kumpamba ndi muzima ariko dore ndi hano”.

Lula, w’imyaka 77, yari yarabaye Perezida wa Brazil kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2010.

Yavuze ko azaba Perezida w’Abanya-Brazil bose, atari gusa abamutoye.

Bolsonaro
Bolsonaro, w’imyaka 67, yari Perezida wa Brazil kuva mu kwezi kwa mbere mu 2019

Amakusanyabitekerezo yari yaciye amarenga kuva mu ntangiriro ko azatsinda aya matora, ariko ubwo mu cyiciro cya mbere yarushaga gato Bolsonaro ugereranyije n’ikigero cyari cyitezwe, Abanya-Brazil benshi batangiye gushidikanya ku kuri kw’ayo makusanyabitekerezo.

Jair Bolsonaro ntaratangaza ko yemera ko yatsinzwe.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’umwuka mubi, ku ruhande rumwe kuko Bolsonaro yari yagaragaje gushidikanya – adatanga gihamya – ku kwizerwa kw’uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Brazil bwo gutora.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi wa UN ku kibazo cya Congo
Next articleBamporiki Edouard aracyaburana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here