Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, kivuga ko kigiye gutangiza uburyo bushya buhendutse kandi bworoshye buzajya bufasha buri wese kwipima Covid-19 bitamusabye kujya ku ivuriro iryo ariryo ryose.
Ibi byatangajwe na Dr. Nsanzimana Sabin, uyobora ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, n’ubwo atatangaje amakuru arambuye kuri iki gikorwa cy’uburyo bizajya bikorwa n’igihe bizatangirira.
Gusa Dr. Nsanzimana Sabin avuga inzu z’ubushakshatsi(laboratory) z’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima ziri kugerageza ibi bikoresho ko bizashyirwa hanze mu gihe cya vuba abanyarwanda bagatangira kubikoresha.
Hashize iminsi leta y’u Rwanda ivuze ko iri gushaka igisubizo cy’uburyo yagabanya igiciro cyo kwipimisha Covid-19 kukava ku bihumbi 10 kikajya hagati y’ibihumbi 5 na 6.
Mu gihe Abanyarwanda baba batangiye kwipima Covid-19 bitabasabye kujya ku mavuriro atandukanye nti byaba ari bishya kuko hashize igihe bipima ubwandu bw’agakoko gatera Sida bakoresheje udukoresho baguze mu maguriro y’imiti. (pharmacy).
Mu gihe utu dukoresho abantu bakoresha bipima Covid-19 twaba dutangiye gukoreshwa twatanga ishusho nyayo y’icyorezo mu gihugu kuko nibura hajya hapimwa abantu benshi bitandukanye n’abapimwa ubu kuko bibasaba kujya aho bapimira ku mavuriro atandukanye cyanga amavuri akabasanga mu mihanda imwe n’imwe no mu ngo zabo.
Kuva muri werurwe 2020, Covid-19 igeze mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1,730,439, muri ibi bipimo abanduye bangana 49,019 mu gihe abo yahitanye ari 582.