Home Amakuru Burundi: Perezida w’igihugu yongeye gutungurana yikoreye umufuka w’ibirayi

Burundi: Perezida w’igihugu yongeye gutungurana yikoreye umufuka w’ibirayi

0

Nyuma y’amafoto atangaje ya Perezida w’Uburundi ari gusangira urwagwa n’abaturage n’andi yagaragaye ari kuvuza ingomma yambaye ibirenge agatangaza abantu kuri ubuyongeye kugaragaza amafoto adasanzwe ku bakuru b’Ibihugu kuko yagaragaye yikoreye umufaka w’ibirayi awukuye mu murima.

Ni gake Umukuru w’Igihugu agaragara ari kumwe na rubanda rwa giseseka bakunkumura imbagara mu murima, uw’u Burundi Perezida Ndayishimiye Evariste kuri uyu wa Mbere yajyanye n’umugore we gusarura ibirayi, ndetse bombi biremeka igifuka cyabyo basa nk’abatashye.

Ku Cyumweru nibwo Ndayishimiye yavuze i Burayi mu nama yahuje Africa n’Ibihugu by’Uburayi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya Mwaro.

Nk’uko biri kuri Twitter ya Ntare Rushatsi ikoreshwa n’Ibiro bya Perezida mu Burundi, uyu murima basaruragamo ni uw’umuryango wa Perezida.

Perezida Ndayishimiye ngo yishimiye umusaruro wabonetse.
Mu bamuherekeje gusarura harimo Umuyobozi w’Intara ya Mwaro Col Gasanzwe Gaspard, ndetse n’abakozi b’Intara n’abaturage basanzwe baturanye n’isambu ya Perezida Ndayishimiye.
Bamwe mu babonye amafoto bashimishijwe no kubona Umukuru w’Igihugu yikoreye umufuka w’ibirayi, ngo ni urugero rwiza ku bandi.

Uyu murima wa Perezida Ndayishimiye bakunze kwita General Neva ufite ubuso bwa Ha 6 wasaruwemo Toni 60 z’ibirayi nk’uko umwe mu bayobozi mu Ntara ya Mwaro yabibwiye Radio televiziyo y’u Burundi.

Perezida Ndayishimiye mu murima areba umusaruro w’ibirayi
Perezida Ndayishimiye mu murima n’isuka ari gusarura ibirayi
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImashini zatumizwaga mu Bushinwa zigiye gutangira gukorerwa mu Rwanda-Razvan Basarabeanu
Next articleAgahahinda mu muryango wa Perezida Kagame no mu Banyarwanda benshi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here