Home Amakuru Agahahinda mu muryango wa Perezida Kagame no mu Banyarwanda benshi

Agahahinda mu muryango wa Perezida Kagame no mu Banyarwanda benshi

0

Abanyarwanda hamwe n’umukuru w’igihugu, ndetse n’abandi bantu batandukanye ku isi bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’umunyamerika w’inzobere mu buvuzi Dr Paul Farmer wagize uruhare mu buvuzi no kubwigisha mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Ikigo cy’ubufasha mu by’ubuzima yashinze kitwa Partners in Health cyatangaje ko Dr.Paul Farmer “yapfuye bitunguranye” kuwa mbere “asinziriye mu bitotsi” ari i Butaro mu majyaruguru y’u Rwanda.
Nta makuru arambuye yatangajwe ku mpamvu y’urupfu rwe.

Kagame yavuze ko kubura Farmer ari igihombo ku Rwanda ‘yakunze agafasha cyane kwiyubaka’, kuri we ubwe. Kandi ko aziko hari n’abandi benshi muri Africa n’ahandi babajwe n’urupfu rwe.
Farmer wari ufite imyaka 62 yashinze kandi yari umukuru wa kaminuza yigisha ubuvuzi mu Rwanda yitwa University of Global Health Equity ifite ishami i Butaro.

Yagize uruhare mu gutangiza ibitaro bivura cancer biri mu cyaro cya Butaro mu karere ka Burera mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ibi bitaro byegereje ubuvuzi bwa cancer abanyarwanda biganjemo ab’amikoro macye, ndetse n’abandi babigana bavuye mu Burundi, muri DR Congo, Tanzania na Uganda.

Kubera “ibikorwa by’indashyikirwa yakoze” mu 2019 Perezida Kagame yambitse Paul Farmer umudali w’ishimwe wiswe Igihango – Order of Outstanding Friendship.

Ku rupfu rwe,Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ko “bikomeye kubona amagambo asobanura akababaro k’inkuru y’urupfu rwa Paul Farmer – umuntu, umuganga, umugira neza.”

Ku nkuru y’urupfu rwa Farmer, umuherwe Bill Gates washinzwe Microsoft Corporation yatangaje ko “Paul ari intwari, kandi nagize amahirwe yo kumwita inshuti”
Gates yanditse kuri Twitter ati: “Nta muntu nzi wari ufite umuhate wo kugabanya ubusumbane mu buvuzi ku isi nka we”.

Paul Farmer asize umugore ukomoka muri Haiti n’abana batatu. Haiti ni ikindi gihugu yari afitemo ibikorwa by’ubuvuzi no kwigisha ubuvuzi.

Bill Clinton wahoze ari perezida wa Amerika yasohoye itangazo rye n’umuryango we rishima uko Farmer “yahinduye uburyo ubuvuzi butangwa mu bice bikennye cyane ku isi”
Clinton agira ati: “Yari umuhanga, ukunda akazi, ugira impuhwe kandi uca bugufi.”

Abantu batandukanye mu Rwanda n’ahandi ku isi barimo abo yigishije, abo yavuye, abo bakoranye, n’abandi nka Tedros Ghebreyesus ukuriye OMS/WHO, Samantha Power, na Amina Mohamed wungirije umunyamabanga mukuru wa ONU, bavuze akababaro batewe n’urupfu rwa Farmer.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurundi: Perezida w’igihugu yongeye gutungurana yikoreye umufuka w’ibirayi
Next articleUndi mwera w’inshuti y’u Rwanda Joe Ritchie,nawe yitabye Imana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here