Home Politike Undi mwera w’inshuti y’u Rwanda Joe Ritchie,nawe yitabye Imana

Undi mwera w’inshuti y’u Rwanda Joe Ritchie,nawe yitabye Imana

0

Joe Ritchie wari mu bayobozi ba Komite ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu ndetse akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022.

Kugeza ubu ntiharatangazwa icyo uyu mugabo w’imyaka 75 yazize gusa yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Joe Ritchie wari ufite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere(RDB) kuva mu 2007 kugera 2009.

Joe Ritchie ni umwe mu bantu bitabiriye Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida [Presidential Advisory Council], yiga ku ngingo zitandukanye zirimo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’izindi ngingo zitandukanye yayobowe na Perezida Kagame ku wa 17 Kanama 2021.

Mu 2017 Joe Ritchie ni umwe mu bantu icyenda bambitswe na Perezida Kagame impeta z’ishimwe z’ubucuti. Izi mpeta zahawe abantu bagize uruhare rw’indashyikirwa mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze kurusenya.

Urupfu rwa Joe Ritchie ruje rukurikira urwa Dr Paul Farmer na we wari inshuti y’u Rwanda uherutse kwitaba Imana. Bombi bari bahuriye ku kuba barahawe izi mpeta na Perezida Kagame ku munsi umwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAgahahinda mu muryango wa Perezida Kagame no mu Banyarwanda benshi
Next articleMinisitiri w’intebe Dr. Ngirente yasabwe na Sena kuyiha ibisobanuro mu magambo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here