Home Politike Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente yasabwe na Sena kuyiha ibisobanuro mu magambo

Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente yasabwe na Sena kuyiha ibisobanuro mu magambo

0

lnteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’lntebe,Or. Edouard Ngirente kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bigaragara mu midugudu y’icyitegererezo n’indi midugudu leta yatujemo abaturage.

lbi byatangajwe mu nteko Rusange ya Sena ubwo yagezwagaho raporo ya Komisiyo idasanzwe ya Sena,yashyiriweho kureba mu gihe cy’iminsi 30 ibibazo binyuranye biri mu midugudu y’icyitegererezo n’indi midugudu leta yatujemo abaturage,mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abadafite aho baba.

Perezida w’iyi Komisiyo idasanzwe, Mureshyankwano Marie Rose,yagaragaje ko muri rusange abasenateri bari muriiyi komisiyo idasanzwe basanze haribyinshiabaturage batujwe mumiduduguy’icyitegererezo bishimira nk’uko RBA dukesha iyinkuru ibitangaza.

N’ubwo bimeze bityo mu icukumbura komisiyo idasanzwe ya Sena yakoze,yasanze hari ibibazo bitandukanye bigaragara muri iyi midugudu.

lkibazo cy’isuku nke no kuba abatujwe muri iyi midugudu badafata ibikorwa remezo bahawe neza byagarutsweho muri raporo idasanzwe ya Sena. Gusa bamwe mu baturage batuye muri iyi midugudu y’icyitegererezo n’indi midugudu leta yatujemo abaturage bagaragaza inzitizibafite.

Bamwe mu basenateri basanga hakwiye kubaho ubukangurambaga no kuganirizwa ku baturage batuzwa mu midugudu y’icyitegererezo n’indi leta yatujemo abaturage.

lnteko rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’lntebe,kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe mu rwego rwo gukemura ibibazo binyuranye biri mu midugudu y’icyitegererezo n’indi midugudu leta ituzamo abadafite aho baba.

lmidugudu isaga 120 niyo imaze kubakwa mu gihugu,ingo ibihumbi 5,182 nizo zimaze gutuzwa muriiyo midugudu,izi ngo zigizwe n’abaturage ibihumbi28 basoroma ku mbuto zo gutura muri iyimidugudu y’icyitegererezo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUndi mwera w’inshuti y’u Rwanda Joe Ritchie,nawe yitabye Imana
Next articleRayon sport igiye kwakira APR fc mu mukino uhenze kuwureba
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here