Home Imikino Rayon sport igiye kwakira APR fc mu mukino uhenze kuwureba

Rayon sport igiye kwakira APR fc mu mukino uhenze kuwureba

0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, APR FC irakirwa na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, ni umukino uzaba uhenze kuko itike yawo ya make izaba ari amafaranga ibihumbi 5.

Ikipe ya Rayon Sports izakira uyu mukino kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, yamaze gutangaza ibiciro abakunzi b’amakipe yombi bazasabwa kugira ngo bakurikire uyu mukino.

Ibyo biciro bigaragaza ko mu myanya y’icyubahiro uzahicara azasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), mu gihe iruhande rwaho hazishyurwa ibihumbi icumi (10,000Frw) naho ahasigaye hose hakishyurwa ibihumbi bitanu (5000Frw).

Itike ya macye y’ibihumbi bitanu ntabwo ari ibintu mu Rwanda, yewe by’umwihariko no kuri uyu mukino karundura byari byakabayeho ko igera kuri ayo mafaranga, dore ko kenshi iyo ari Rayon Sports yabaga yakiriye umukino, nibura itike ya macye yabaga ari ibihumbi bitatu (3000Frw).

Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu mukino izaba yemerewe kwakira 1/2 cy’abasanzwe bicara muri iyo stade, mu rwego rwo kubahira amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMinisitiri w’intebe Dr. Ngirente yasabwe na Sena kuyiha ibisobanuro mu magambo
Next articleUrubuga nkoranyambaga rwa Donald Trump rwatangiye gukora
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here