Home Amakuru Urubuga nkoranyambaga rwa Donald Trump rwatangiye gukora

Urubuga nkoranyambaga rwa Donald Trump rwatangiye gukora

0

Nyuma y’uko Donald J Trump, wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, ahagaritswe ku mbugankoranyambaga ashinjwa gutambutsa ubutumwa bw’amacakubiri yatangije urubuga rwe rw’ikoranabuhanga azajya ahuriraho n’abamukurikira n’abandi bose batagishaka gukoresha izisanzweho.

Social Truth, nirwo rubuga nkoranyambaga rwa Donald Trump, rwashyizwe ahagaragara n’ikigo cye cy’ikoranabuhanga Trump Media & Technology group, uru rubuga ubu ruraboneka ku bakoresha telefoni za i Phone muri app store.

Donald Trump yavuye ku mbugankoranyambaga zisanzwe (facebook, twitter na Instagram) mu mwaka wi 2021 nyuma y’ibitero kuri Capitol (inzu ikoreramo inteko ishingamategeko ya Amerika).  Ibi bitero kuri iyi ngoro byavuzwe ko byateguwe na Donald Trump mu kwamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Mbere yo guhagarikwa kuri twitter yari afite abamukurikira barenga miliyoni 89 kuri twitter, miliyoni 35 kuri facebook na miliyoni 24 kuri Instagram.

Donald Trump avuga ko izi mbugankoranyambaga zikorera mu mujyo umwe wo kwima ijambo abanenga leta zitandukanye.

 Social Truth ya Donald Trump, itandukanye gato na twitter kuko usibye ibigaragaza umubare w’abantu basomye ubutumwa bwawe bitarimo n’ibyo gukoresha amatora ibindi byinshi bijya gusa.

Kuri Social truth ushobora gushyiraho ubutumwa bwawe mu cyitwa Truth bukaba bwanasangizwa n’abandi (re truth).

N’ubwo Social Truth iboneka muri Apple Store kugeza ubu ikoreshwa gusa n’abari ku butaka bwa leta zunze ubumwe za Amerika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRayon sport igiye kwakira APR fc mu mukino uhenze kuwureba
Next articleIntambara y’Uburusiya na Ukraine: Uko bimeze ubu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here