Home Politike Bwa mbere Perezida Kagame agiye guhura na Perezida Ndayishimiye

Bwa mbere Perezida Kagame agiye guhura na Perezida Ndayishimiye

0

Nyuma y’imyaka hafi 7 abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi batabonana kuri ubu hari amahirwe ko bagiye kubonana imbonankubone bahuriye ku mugabane w’Uburayi.

Radiyo ijwi ry’Amerika ivuga ko ifite amakuru yizewe ku mpande zombi yemeza ko Perezida Kagame na Perezida Ndayishimiye Evariste bazitabira inama ya 6 ihuza abakuru b’ibihugu by’Uburayi na n’abakuru b’ibibihugu by’Afurika izaba kuri uyu wa gatanu ikabera mu Gihugu cy’Ububiligi.

Ni inama yambere ikomeye Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye azaba yitabiriye ku mugabane w’Uburayi kuva yatorerwa kuyobora igihugu.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko n’ubwo hari hashize imyaka 8 nta perezida w’Uburundi ujya ku mugabane w’Uburayi ko kuri iyi nshuro Perezida Ndayishimiye azajyayo aherekejwe n’abandi bayobozi 25.

Iyi radiyo ikomeza aivuga ko ifite n’andi makuru yizewe aturutse mu Rwanda yemeza ko Perezida kagame nawe azitabira iyi nama izahuza ubumwe bw’Uburayi n’ubumwe bw’Afurika. Aba bombi mu gihe bazaba bahuriye muri iyi nama bizaba ari ubwambere Perezida w’u Rwanda na perezida w’Uburundi babonanye imbonankubone kuva hatangira gututumba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wi 2015.

Kuva muri 2015 Uburundi bwashinje u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Nkurunziza n’u Rwanda rugashinja Ubururndi gucumbikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.

N’ubwo amakuru yemeza ko aba bombi bazahurira muri iyi nama nta makuru ahari yizewe avuga ko hari ibiganiro by’ihariye aba bombi bazagirana.

Kuri ubu ibiganiro byo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi birakomeje hari n’icyizere cy’uko ushobora kongera kuba mwiza mu gihe cya vuba nk’uko biherutse kwemezwa na pereida Kagame mu ijambo aherutse kuvugira mu nteko ishingamategeko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Muhoozi,umuhungu wa Perezida Museveni ategereje umurage kuri Perezida Kagame
Next articleIbyo wibaza byose ku munsi wa Saint Valentin
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here