Home Amakuru Gen Muhoozi,umuhungu wa Perezida Museveni ategereje umurage kuri Perezida Kagame

Gen Muhoozi,umuhungu wa Perezida Museveni ategereje umurage kuri Perezida Kagame

0

Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda akaba n’umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni, avuga ko ategereje umurage kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ibi yabitangaje abicishije ku rubuga rwa twitter aho akunze kugaragariza ibitekerezo bye avuga ku batarishimiye kuzahuka ku mubano w’u Rwanda na Uganda.

Mu magombo ye yagize ati: Abatarishimiye kwiyunga kwange na data wacu, Paul Kagame, ni abanzi bacu twembi, ntabwo nzi icyo bazakora vuba aha mu gihe perezida Kagame azaba ampaye umurage wanjye.”

Gen Muhoozi ni umwe mu abgize uruhare rukomeye mu izahuka r’umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe warangiritse bikaviramo u Rwanda gufunga imipaka iruhuza na Uganda. Umupaka wa gatuna wafunguwe taliki 31 Mutarama 2022 nyuma y’urugendo uyu mu Jenerali yari amaze kugirira mu Rwanda.

Ubu sibwo butumwa bwambera agaragaje yerekana amarangamutima afitiye Perezida Kagame amwita Se wabo kuko usibye kuvuga ko umwanzi wa perezida Kagame ari umwanzi wa Uganda yanavuze ko perezida Kagame yamubujije gutegura amarushanwa y’abakobwa beza bava mu bihugu byombi yari gutegurwa n’uyu mu Jenerali kuko ngo abakobwa bose b’ibi bihugu ari beza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNta murwayi wa Covid-19 uri mu bitaro bya Kanyinya
Next articleBwa mbere Perezida Kagame agiye guhura na Perezida Ndayishimiye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here