Home Ubuzima Nta murwayi wa Covid-19 uri mu bitaro bya Kanyinya

Nta murwayi wa Covid-19 uri mu bitaro bya Kanyinya

0

Kuva kuri iki Cyumweru, mu bitaro byakira abarwayi ba COVID-19 bya Kanyinya nta murwayi n’umwe wari usigayemo, mu gihe mu gihugu hose hari abarwayi 14 gusa barwariye mu bitaro, ibi bikaba bigaragaza ko iki cyorezo kirimo kugabanuka bitanga icyizere ko ubuzima bugiye gusubira mu buryo.

Tariki 1 Mutarama uyu mwaka, i Kanyinya mu bitaro byakira abarwayi ba COVID-19 umubare w’abarwayi wari utangiye kuzamuka bageze kuri 45 harimo n’indembe ku buryo byari biteye impungenge.

Icyo gihe kandi imashini zitanga umwuka zarifashishwaga cyane, ndetse harimo n’abahaburiye ubuzima bitewe n’uburyo bari barembye cyane.

Elie Niyishoborabyose umubyeyi w’abana 7, ni umwe mu bajyanywe muri ibyo bitaro ari ndembe kubera COVID 19, ariko yitabwaho n’abaganga aranakira. 

Avuga ko yagezeyo yakirwa neza ndetse atangira no kugira icyizere cyo gukira.

Kuri iki Cyumweru, muri ibyo bitalo nta murwayi n’umwe uriyo, imashini zose zitanga umwuka zirajimije ndetse ibitanda birasashe gusa nta murwayi.

Ahantu hose haratuje bitewe n’uko hashize umunsi umwe umurwayi wa nyuma asezerewe.

Bamwe mu baturage bakikije ibi bitaro barishimira uburyo iki cyorezo kirimo kugenza make, bakifuza ko COVID-19 yashira burundu bagasubirana ikigo nderabuzima cyabo kuko cyari kibafitiye akamaro gakomeye.

Mu gihugu hose habarurwaga abarwayi 14 barwariye mu bitaro biri hirya no hino mu gihugu

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, ubwandu bwari bugeze ku kigero cya 0.1% bitewe n’uko hari handuye abantu 17 mu gihugu hose, nta murwayi mushya winjiye mu bitaro ndetse usibye 7 bari babyinjiyemo mu minsi 7 ishize ndetse nta n’urembye numwe mu gihugu hose.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKayonza: Umuyobozi w’abayisilamu afunzwe azira kwica ingurube
Next articleGen Muhoozi,umuhungu wa Perezida Museveni ategereje umurage kuri Perezida Kagame
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here