Home Amakuru Ibyo wibaza byose ku munsi wa Saint Valentin

Ibyo wibaza byose ku munsi wa Saint Valentin

0

Mu bihugu byiganjemo abayoboke ba kiliziya gatolika uyu munsi ufatwa nk’uwabakundana, ariko hari ibice by’isi ufatwa nabi cyane ndetse bakawamagana, ahandi ho amategeko abuza kuwizihiza.

Ariko mbere y’ibyo byose, uyu munsi ukomoka he?

Uyu munsi uvana izina ryawo ku mugabo witwa Valentin, gusa hari inkuru nyinshi zivuga ibye.

Iyamamaye cyane ni ivuga ko yari umupadiri w’i Roma mu kinyejana cya gatatu (mu myaka ya 200 na…) nyuma ya Yesu/zu Kristu.

Umwami w’abami Claudius II aza guca ibyo gushyingira kuko yemezaga ko abagabo bafite abagore bavamo ingabo mbi.

Padiri Valentin ibi ngo ntiyabishyigikiye, arenga ku itegeko akajya ashyingira ababishaka mu ibanga.

Claudius abimenye, Valentin yarafunzwe nyuma akatirwa urwo gupfa.

Afunze yakunze umukobwa wari impumyi w’uwamuciriye urwo gupfa – waje kumusura – maze ubwo yari ajyanywe kwicwa tariki 14 Gashyantare/Ruhuhuma amwoherereza ibaruwa y’urukundo isinyeho ngo “uwawe Valentin”.

Imva ya Mutagatifu Valentin iri muri Bazilika yitwa San Valentino mu mujyi wa Terni hagati mu Butaliyani
Imva ya Mutagatifu Valentin iri muri Bazilika yitwa San Valentino mu mujyi wa Terni yavukiyemo akanakuriramo hagati mu Butaliyani

Ibyo kwizihiza uyu munsi byaje bite?

Uyu munsi bwa mbere wizihijwe mu mwaka wa 496. Haciye imyaka kiliziya ishyize Valentin mu rwego rw’abatagatifu.

Gusa na mbere y’ibya Valentin, kwizihiza iby’abakundana byari bimaze imyaka myinshi cyane mu mico n’ibirori by’abaromani.

Bagiraga ibirori byitwa Lupercalia hagati mu kwezi kwa kabiri – wari umunsi wo gusoza iminsi y’ubukonje no gutangira urugaryi.

Bivugwa ko mu kwizihiza uwo munsi, abahungu berekanaga abakobwa bakundana nyuma bakazaba bashyingirwa.

Nyuma, kiliziya yifuje guhindura ibyo birori mo umunsi wa gikristu, yanzura ko uriya munsi wa Lupercalia nayo izajya iwibukwaho ‘mutagatifu Valentin’.

Gahoro gahoro, abantu bagiye bawufata nk’umunsi wo kwereka umukunzi wawe ibyiyumvo byawe kuri we.

Indonesia: ‘Umunsi wongera busambanyi’

Muri iki gihugu kenshi abategetsi bagiye babuza abanyeshuri kwizihiza Saint Valentin bavuga ko ari umunsi ushishikaza kandi wongera ubusambanyi.

Kuri uyu munsi mu myaka itanu ishize umukuru w’umujyi wa Makassar yabwiye BBC ko kubera iyo mpamvu udukingirizo (condoms) bari kutuvana ahaboneka mu maguriro.

Icyo gihe polisi yahize udukingirizo mu masoko n’amaduka ngo ntitugurishwe, ariko abaducyeneye bakomeje kutugura rwihishwa.

Kuwa 13 Gashyantare mu 2017 mu mujyi wa Surabaya muri Indonesia, abanyeshuri b'abasilamukazi mu myigaragambyo yamagana uyu munsi
Kuwa 13 Gashyantare mu 2017 mu mujyi wa Surabaya muri Indonesia, abanyeshuri b’abasilamukazi mu myigaragambyo yamagana uyu munsi
line

Robben Island: ‘Ikirwa cy’urukundo’

Iyo usomye Robben Island icyumvikana vuba ni ahantu Nelson Mandela yafungiwe – ariko kuva mu 2000 buri tariki 14 Gashyantare habera ibirori byo gushyingira abakundana.

Uwo muco watangijwe na ministeri y’ubutegetsi ya Africa y’Epfo na Robben Island Museum, ubu ukurura abakundana benshi bo ku isi bifuza kujya gushyingirirwa yo.

Kuri iyi tariki buri mwaka ‘Couples’ zirenga 20 zikorera misa yo gushyingirwa kuri ‘chapelle’ ntoya ihari.

Kugira ngo mwemererwe kuhavugira ayo masezerano y’urukundo murishyura, kandi ababishinzwe batoranya abemerewe muri ‘couples’ nyinshi ziba zabisabye “hagendewe ku nkuru zitangaje z’urukundo rwabo”.

Umugeni n'umukwe basekerana mu birori byo gushyingirwa kwabo kuri Robben Island tariki 14 Gashyntare 2015
Umugeni n’umukwe basekerana mu birori byo gushyingirwa kwabo kuri Robben Island tariki 14 Gashyntare 2015
line

Thailand: ‘vitamine y’ibanga cyane’

Mu gihe gishize abategetsi muri Thailand batanze ibinini bifasha mu burumbuke (pre-natal pills) ku mihanda y’umurwa mukuru Bangkok kuri Saint Valantin.

Bifuza kongera imbyaro muri iki gihugu kuri uyu munsi byibazwa ko guhura no guhuza urugwiro kw’abakundana biba bishoboka cyane.

Ibi binini abategetsi bise “vitamine y’ibanga cyane” ni imiti ubundi ibgizwe na folic acid hamwe na iron, ifasha kongera uburumbuke abagore bitegura gusama cyangwa abatwite kubyara abana bameze neza.

Mu 1970, couple yo muri Thailand yabarirwaga ikigereranyo cy’abana barindwi, ariko mu myaka itanu ishize cyari kigeze kuri 1.6

Umucuruzi w'ingabo kuri SAint Valantin i Bangkok
Umucuruzi w’ingabo kuri SAint Valantin i Bangkok
line

Pakistan: Urukiko rwaciye uyu munsi

Urukiko rukuru mu murwa mukuru Islamabad mu 2017 rwaciye kwizihiza uyu munsi mu ruhame, ruvuga ko utari mu muco wa Islam.

Hari hashize imyaka kwizihiza uyu munsi bigenda byaguka, ariko abandi bakavuga ko uwo munsi ari uw’urukozasoni wahimbwe n’ab’iburengerazuba.

Urwo rukiko rwabujije kandi itangazamakuru kuvuga inkuru z’ibirori by’uwo munsi, runabuza ibintu byose byo mu ruhame bijyanye nawo.

line

Saudi Arabia: Indabo mu bwihisho

Kuri iyi tariki polisi y’idini y’iki gihugu iba iryamiye amajanja icunganwa no gukumira ibicuruzwa byitwa iby’urukundo, birimo indabo, amakarita, n’ibindi bintu byose “by’umutuku” bicyekwa.

Ababicuruza babikora rwihishwa kandi nijoro ngo birinde gufatwa kuko kwizihiza uyu munsi ari kirazira muri iki gihugu.

Abifuza kwizihiza uwo munsi bamwe bafata ikiruhuko bakajya hakurya muri Bahrain cyangwa Emira Zunze ubumwe z’Abarabu aho kuwizihiza bidafite amategeko akaze abibuza.

i Dubai ni aho abakundana bo muri Saudi Arabia bashobora kujya kwizihiza uwo munsi bahunze amategeko akaze iwabo, abantu bari gucuruza indabo i Dubai
Dubai ni aho abakundana bo muri Saudi Arabia bashobora kujya kwizihiza uwo munsi bahunze amategeko akaze iwabo, abantu bari gucuruza indabo i Dubai
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBwa mbere Perezida Kagame agiye guhura na Perezida Ndayishimiye
Next articleCameroon: Umubirizi ni kimwe mu biribwa biribwa cyane
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here