Home Amakuru Byemejwe: Bunyoni wari minisitiri w’intebe w’Uburundi arafunzwe

Byemejwe: Bunyoni wari minisitiri w’intebe w’Uburundi arafunzwe

0
Allain Guillaume Bunyoni yirukanwe muri Guverinma nyuma y'imyaka 2 ayiyoboye ashinjwa guhska guhirika ubutegetsi

Gen Alain Guillaume Bunyoni wari umaze iminsi bivugwa ko yahunze igihugu yatawe muri yombi afungirwa mu gihugu nk’uko byemezwa na kiomisiyo ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu mu Gihugu cy’Uburundi, CNIDH-Burundi.

Kuva ku wa kane nibwo hatangiye guhwihwiswa ko Bunyobi wahoze ari minisitiri w’intebe w’iki Gihugu yatawe muri yombi atarasohoka mu Gihugu ngo ajye gushaka ubuhungiro. aya makuru y’itabwa muri yombi nta rwego na rumwe rwigeze ruyemeza n’ubwo mbere abashinzwe umutekano mu Gihugu bo bari batangaje ko Bunyoni yatorotse igihugu ari gushakishwa.

Abo mu muryango wa Bunyoni nibo bagaragazaga ko ubwoba bwo kuba umuntu wabo ashobora kwicwa n’inzego z’umutekano zamutaye muri yombi ariko nabo ntibatange amakuru arambuye y’uburyo yatawe muri yombi naho yafatiwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu komisiyo ishinzwe kurengera uburenagnzira bwa muntu mu gihugu cy’Uburundi yemeje ko yasuye Bunyoni aho afungiwe isanga ameze neza ntayicarubuzo yigeze akorerwa. Iyi komisiyo ivuga ko Bunyoni afunzwe mu buryo bukurikije amategeko kuko n’umuryango we wamenyeshejwe ibyerekeye ifungwa rye.

Gen Bunyoni Alain Guillaume, wabaye mu myanya ikomeye mu gihugu cy’Uburudi irimo kuyobora polisi cy’Igihugu, minisiteri zitandukanye anayobora na miniteri y’nitebe . Uyu ni umwe mu bari bakomeye mu ishyaka riri ku butegatsi CNDD FDD ariko aza gushanwa na Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ko uyu Bunyoni yashakaga kumuhirika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Itegeko rihana abatinganyi riherutse gutorwa rigiye gusubirwamo
Next articleAbayobozi ba Nyanza na Gisagara barekuwe bagasibanganya ibimenyetso bongeye gufungwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here