Home Amakuru Canada: Ubushyuhe bwarenze 46.6C, abantu babuze aho bahungira

Canada: Ubushyuhe bwarenze 46.6C, abantu babuze aho bahungira

0

Canada yagize ubushyuhe bwa mbere bwo hejuru cyane mu gihe uburengerazuba bw’igihugu n’agace k’Amerika ka Pacific k’amajyaruguru ashyira uburengerazuba byashegeshwe n’ubushyuhe butari bwarigeze bubaho.

Agace ka Lytton mu ntara ya British Columbia muri Canada, ku cyumweru kagize ubushyuhe bwa dogere 46.6C.

Ubu bushyuhe bwaciye umuhigo wari umaze imyaka 84, nkuko abategetsi babivuze.

Ubu bushyuhe bubaho habaye icyitwa ‘heat dome’, ikirere gipfukiranye umwuka ushyushye uva mu nyanja.

Ubwo bushyuhe, bwirunze hejuru y’ako karere, bwanaciye umuhigo mu tundi turere twinshi.

Amerika na Canada byombi byaburiye abaturage ku bigero “biteje ibyago” by’ubushyuhe bishobora gukomeza kubaho muri iki cyumweru.

Inzobere zivuga ko imihindagurikire y’ikirere yitezweho kongera inshuro habaho ibihe bikabije, nk’urugero ubushyuhe bukabije. Ariko, biragoye kuvuga ko hari isano iri hagati y’ibi bihe n’imihindagurikire y’ikirere.

Umugore urimo kwihoza ubushyuhe i Vancouver
Umugore urimo guhunga ubushyuhe i Vancouver

Hari akarere karimo umwuka uri ku gipimo cyo hejuru, kava muri California kakagera mu bice bya Arctic byo muri Canada, kagakomeza imbere unyuze muri leta ya Idaho muri Amerika.

Habayeho kuyoboka ibyuma byongera ubuhehere bw’umwuka (air-conditioners) ndetse hiyongereye n’ahandi hantu ho kwihoreza ubu bushyuhe.

Utubari tumwe na za ‘restaurants’, ndetse n’ubwogero bwo hanze (swimming pool/piscine) butari munsi ya bumwe, byasanze hashyushye cyane kuburyo akazi katakomeza.

Agace ka Lytton, kari mu ntera ya kilometero hafi 250 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Vancouver. Kagize ubushyuhe burenze umuhigo wari usanzweho muri Canada.

Uwo muhigo w’ubushyuhe wari washyizweho n’imijyi ibiri yo mu ntara ya Saskatchewan, ari yo Yellow Grass na Midale, hari mu kwezi kwa karindwi mu 1937, ubwo yagiraga ubushyuhe bwa dogere 45C.

Ubu bushyuhe ntiburi mu gace ka Lytton honyine. Utundi duce turenga 40 two mu ntara ya British Columbia na two twaciye imihigo yatwo y’ubushyuhe.

David Phillips, umuhanga mu by’ikirere wo mu kigo cya Canada kijyanye n’iby’ikirere, yabwiye igitangazamakuru CTV ati:

“Nkunda guca umuhigo, ariko ibi ni nko kuyisenya [imihigo] ukanyihinduramo uduce duto cyane. Mu bice bimwe byo mu burengerazuba bwa Canada harashyushye cyane kurusha i Dubai”.

Yavuze ko bishoboka ko hari ahantu ubu bushyuhe bushobora kugera kuri dogere 47C.

Ibigo bitanga umuriro w’amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi) byo mu ntara ya British Columbia, byavuze ko hari kwiyongera abashaka umuriro kugira ngo ibyuma bitanga ubuhehere (air-conditioners/ventilateurs) bikomeze gukora.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBNR yavuze ku noti y’ibihumbi 10 iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga
Next articleUmuvunyi mukuru n’abamwungirije bagaragarije sena imitungo yabo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here