Home Amakuru Centrafrique: Perezida Touadéra yirukanye umucamanza wamubuzaga kongera kwiyamamaza

Centrafrique: Perezida Touadéra yirukanye umucamanza wamubuzaga kongera kwiyamamaza

0

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, perezida wa Repubulika ya Centrafrique , Faustin Archange Touadéra, yirukanye umucamanza mukuru w’iki gihugu, iki gikorwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko bagifashe nko “gutesha agaciro itegeko nshinga” agamije kwiyongerera igihe ku butegetsi.

Touadera yasohoye iteka rya perezida, ryirukana Daniele Darlan ,umucamanza mukuru mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga risomwa kuri televiziyo na radiyo by’igihugu.

Perezida Touadera yirukana uyu mucamanza yavuze ko yashingiye ku mabwiriza yemejwe mu 2017 yerekeye itorwa n’ishyirwaho ry’abacamanza mu nkiko, anavuga ko Darlan ubu agomba “gukumirwa burundu” ku mirimo ye. iki cyemezo cyanamwirukanye muri kaminuza yari asanzwe yigishamo ibijyanye n’amategeko i Bangui.

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itari iya  leta, Umuryango uharanira Repubulika no  kurengera Itegeko Nshinga (BRDC), ushinja Touadera kwica itegeko nshinga.

BRDC yagize ati: “Kurenga ku mategeko n’itegeko nshinga rivuga ko abacamanza bo mu rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga badashobora kuvanwa ku mirimo yabo.”

Darlan yabaye ihwa rimaze igihe kinini kuruhande rwa Touadera kandi yakunze kwibasirwa cyangwa akangishwa n’abantu  ku mbuga nkoranyambaga no mu myigaragambyo yakorwaga n’abashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Touadera.

Ku ya 23 Nzeri, urukiko rwari ruyobowe na Darlan rwanze icyemezo cya perezida gishyiraho komite ishinzwe kuvugurura itegeko nshinga – iki kikaba cyarateye ubwoba Touadera washakaga guhindura itegeko nshinga ngo yiyamamarize manda ya gatatu yo kuyobora iki gihugu kandi bitemewe n’itegeko nshinga ririho ubu.

Darlan yabwiye itangazamakuru ko ntacyo yatangaza kuri iki cyemezo kugeza igihe abamushyigikiye batanze ikirego mu nkiko basaba ko agarurwa mu kazi bazaba bamaze gusomerwa umwanzuro.

Central Africa ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi kikaba kinugarijwe n’ibibazo by’umutekano kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wi 1960.

Perezda Touadera yatorewe kuyobora iki gihugu muri manda yambere mu mwaka wi  2016 nyuma atorerwa manda ya kabiri mu 2020, n’ubwo aya matora hari abayanenze.

U Rwanda ni kimwe mu nshuti z’iki gihugu kikaba kinafiteyo abasirikare mu butumwa bw’amahoro n’abandi boherejwe n’u Rwanda batari mubutumwa bw’amahoro bagiye gufasha ingabo z’iki gihugu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNshimyumuremyi wayoboraga ikigo cy’igihugu cy’imiturire yahamijwe icyaha cya ruswa
Next articleIbisasu bya rutura bya M23 byakomerekeje abasirikare ba Monusco
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here