Nubwo Ngwije Jean Nepo uvugira ikigo cy’igihugu cy’igororamuco yemeza ko bakomeje kwakira abantu ariko kubera amabwiriza akomeye yo kwirinda Covid-19 kuko ugezwa mu kigo ngororamuco umaze gupimwa  inshuro eshatu unamaze guca mu kato inshuro eshatu, nyamara abafungirwa muri ibyo bigo cyangwa abanyura mu bigo by’agateganyo cyane cyane nk’ikigo kizwi nko kwa Kabuga, bo bavuga ko ayo makuru ari ibinyoma kuko abahaca badapimwa covid19, ko ahubwo bapimwa  umuriro gusa bakinjira, bakazongera gupimwa umuriro na none basohotse mo.
Ndagijimana (Amazina atari aye) wafungiwe mu kigo kijyanwamo inzererezi  i Gikondo yabidutangarije muri aya magambo” Bakitugeza I Gikondo nibwo badupimye umuriro gusa, kugeza  baturekuye nyuma y’amezi atatu nibwo twongeye gupimwa umuriro”
Yavuze ko afungiye muri icyo kigo yaryaga rimwe ku munsi, kandi nta bwirinzi buhagije bahabwa mu rwego rwo kubarinda icyorezo cya Corona, dore ko haba hari ubucucike bukabije.
Mugenzi we, nawe yunze muri iryo, avuga ko nta bipimo bya Covid19 bakoresha, kuko amaze kugera hanze yagiye kuri stade kureba uko bapima, asanga bo ntabyo bakorewe.
Yanatubwiye ko cyakora mbere yo kumurekura kimwe n’abandi bagenzi be babanje kubigisha uko bazakomeza kwirinda Covid-19 bageze hanze. Ati “cyakora batugiriye inama z’uko twirinda Corona, kimwe n’abandi bose”
Ikigo cya gikondo gicishwamo abantu bakekwaho kugira imyitwarire ibangamiye ituze rya rubanda by’igihe gito, higeze kuvugwa covid-19 mu mwaka ushize abantu bibaza niba iki kigo cyarakomeje kwakira abandi cyangwa niba cyararekuye abo cyari gifite.
Mu gisubizo cyatanzwe na Bwana Ngwije kigira kiti “Abashya turabakira, kuko twe twakira abavuye kuri sitasiyo za polisi iyo ibazanye tubashyira mu kato tukanabapima, kimwe n’abavuye mu mihanda.”
Ku bijyanye no kurya rimwe ku munsi, yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma, ngo kuko mu rwego rwo kubongerera imbaraga z’umubiri zabafasha guhangana na covid19 iramutse ije, ngo bagaburirwa gatatu ku munsi, kandi bose asabwa guhora bambaye udupfukamunwa.
Akomeza avuga ko mu bana batarenze 250 bafite ubu, bakanguriwe kugira isuku irenzeho kandi ko byubahirizwa, kuko bashyizemo kandagira ukarabe, ibyumba bararagamo birongerwa kugira ngo bahane intera babone n’umwuka.
Ngwije akomeza avuga ko usibye ibi bisabwa abana bashya bagiye kwakirwa mu bigo ngororamuco n’abasanzwe mu bigo bakurikiza ingamba zo kwirinda Covid-19 zirimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi no guhana intera. Nyamara amakuru avugwa n’abahafungiwe avuga ko kwambara agapfukamunwa no guhana intera ari nk’inzozi ukurikije ubucucike ko nta n’icyo byatanga.
Ubusanzwe ibigo bicishwamo abantu by’igihe gito byakira abafite imyitwarire ibangamiye ituze rya rubanda ariko hakaba hari igihe ntarengwa batagomba kubimaramo bakoherezwa mu bigo ngorora muco bitewe n’imyaka yabo, bakajyanwa mu magereza cyangwa abandi bakarekurwa bagasubira mu miryango yabo.
Abarimu nabo bafatiwe ingamba
“N’abarimu cyangwa abarera babarizwa mu bigo ngororamuco bafite amabwiriza yihariye yo kugabanya ingendo zijya hanze kuko ugiyeyo iyo agarutse abanza gupimwa, gusurwa byakuweho ndese n’izindi ngendo z’abinjira mu kigo nk’abagemura ibikoresho, zicungirwa hafi kuburyo nta muntu uvuye hanze wegera umwana.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibigo ngororamuco bitatu birimo icya Gitagata cyakira abana bari munsi y’imyaka 18 b’abahungu n’abakobwa bayirengeje, ikigo cya Nyamagabe nacyo cyakira abakobwa n’abahungu nabo batarengeje iyo myaka n’ikigo cya Iwawa cyakira abahungu barengeje imyaka y’ubukure.
Iteka rya Minisitiri no001/07.01 ryo ku wa 19/04/2018 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’ibigo binyurwamo by’igihe gito, mu ngingo zaryo zitandukanye zigena uburyo umuntu yakirwa, igihe umuntu amaramo n’uko ashobora kujyanwa ahandi.
Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS
Safi Emmanuel