Mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2020 Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) Dr. Ndayambaje Irenée na bagenzi be bakoranaga bahagaritswe ku mirimo yabo.
Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’ibiro bya minisitiri w’intebe w’urwanda, Abayobozi bakurikira bo muri minisiteri y’uburezi bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye:
Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) ndetse na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)
Ntiharatangazwa birambuye ibyo buri umwe atujuje mu mirimo ye, gusa hagarutswe ku kuba barananiwe kugenzura ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.
Ibi bitumye benshi mubarimu bari bamaze gutangazwa ko batsinze ibizamini by’akazi ndetse bakanahabwa imyanya niba icyo gikorwa kiraba imfabusa, cyane ko hari n’abandi barium basabye akazi mu bigo bya leta batari bagatangarijwe niba baratsinze ngo nabo bashyirwe mu myanya.
Turacyakurikirana amakuru ajyanye n’iki cyemezo cya minisitiri w’intebe.
Mporebuke Noel