Home Amakuru DRC: Abasirikare bakuru bashobora gukatirwa urwo gupfa kubera ifatwa rya Bunagana

DRC: Abasirikare bakuru bashobora gukatirwa urwo gupfa kubera ifatwa rya Bunagana

0

Abasirikare babiri b’ipeti rya colonel mu cyumweru gishize bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru bashinjwa uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bunagana, nk’uko bivugwa na Radio Okapi. 

Hashize amazi ane uyu mujyi uri ku mupaka n’uduce two hafi yawo mu karere ka Rutshuru byigaruriwe n’umutwe wa M23 wirukanye ingabo za leta. 

Col Désiré Lobo na Col Jean-Marie Diadia wa Diadia bari bakuriye imitwe y’ingabo bararegwa ibyaha bine nk’uko iyo radio iterwa inkunga na ONU ibivuga; 

  • Guhunga imbere y’umwanzi
  • Guta imbunda n’amasasu
  • Kurenga ku mabwiriza
  • Kwigabiza ibya rubanda 

Ntibiramenyekana neza niba Lobo na Diadia wa Diadia bahakana cyangwa bemera ibyaha baregwa.

Bivugwa ko aba basirikare, ubu bafunze, bombi bari bakuriye ibikorwa bya gisirikare muri ako gace ubwo umujyi wa Bunagana wafatwaga.   

Bashinjwa gutuma Bunagana ifatwa ubwo bataga intwaro ndetse n’imodoka z’ingabo za leta mu maboko ya M23. 

Ubwo uyu mujyi wafatwaga amashusho yagaragaje bamwe mu ngabo za DR Congo bambuka umupaka wa Bunagana bahungira muri Uganda. 

Aba basirikare bahunze baje gusubizwa iwabo biciye mu bifatanye bw’ibihugu byombi. 

Radio Okapi ivuga ko mu iburanisha ryabaye kuwa gatatu ushize, abunganira abaregwa basabye ko barekurwa by’agateganyo kuko “barwaye bikomeye”.  

Aba basirikare bafunze kuva muri Nyakanga(7), urubanza rwabo ruzakomeza kuwa gatatu w’iki cyumweru, nk’uko Radio Okapi ibivuga. 

Ibyaha baregwa bibahamye bashobora gukatirwa igihano cy’urupfu. 

Mu mpera z’icyumweru gishize umuvugizi w’umukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko ingabo ziteguye gutera M23 zikisubiza ibice izi nyeshyamba zafashe. 

M23 nayo yasohoye itangazo inenga ko leta “idashaka inzira y’ibiganiro” kandi ko ibona ingabo za leta zirimo kwitegura kubatera, ko nabo biteguye “gusubiza ibyo bitero”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Muhoozi nyuma yo kwamburwa inshingano ari mu Rwanda
Next articleMunyenyezi yatangiye kuburanira mu muhezo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here