Home Amakuru Gen Muhoozi nyuma yo kwamburwa inshingano ari mu Rwanda

Gen Muhoozi nyuma yo kwamburwa inshingano ari mu Rwanda

0
Muhoozi kainerugaba

Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda nk’uko aherutse gutangaza ko azasura Perezida Kagame. ntiharamenyekana neza igihe yagereye mu rwanda kuko ku munsi w’ejo nbwo yatangaje ko ari kubutaka bw’abakurambere anagaragaza ifoto y’umwami w’u Rwanda.

ifoto ye ari ku kibuga cy’indege yakiriwe n’abarimo Gen Willy Rwagasana ukuriye umutwe w’abasirikare barinda Perezida Kagame, yagiye ahagaragara kuri uyu wa gatandatu.

Gen Muhoozi yanditse kuri Twitter ati “Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa @PaulKagame, kugira ngo nige biruseho ibijyanye n’ubworozi bw’inka. Nizeye guhura n’inshuto nyinshi i Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!”

Ni urugendo akoze nyuma y’iminsi mike yambuwe inshingano yari amazeho igihe zo kuba umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka . Izi nshingano yazambuwe nyuma yo gutangaza ko ateye Kenya kuyifata bitamutwara ibyumweru bibiri kandi ko yayabajwe no kuba Uhuru Kenyatta atararenze ku itegeko nshinga ngo yiyongeze manda ya gatatu yo kuyobora Kenya.

N’ubwo Muhoozi yambuwe inshingano yahise zamurwa mu ntera akurwa ku ipeti rya Liyotona Jenerali agirwa Jenerali.

Muhoozi wagize uruhare mu izahuka ry’umubano w’u Rwanda na Uganda uru ni urugendo rwa gatatu agiriye mu Rwanda kuko ebyiri ziheruka zatanze umusaruro w’ifungurwa ry’umupaka. Aheruka kuvuga ko n’ubwo atakiri mu nshingano ko yizeye ko umubano w’u Rwanda na Uganda uzakomeza kuba mwiza kuko umwanzi w’u Rwanda ari umwanzi wa Uganda.

Gusa uru rugendo benshi biteze kureba ko ruraba rumeze nk’iziheruka yakoreye mu Rwanda ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.

Gen. Muhoozi Kainerugaba ku butaka bw’u Rwanda
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAPR FC yakingiranye umutoza wayo Adil imuheza inyuma y’urupangu
Next articleDRC: Abasirikare bakuru bashobora gukatirwa urwo gupfa kubera ifatwa rya Bunagana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here